POLITIKE

Perezida Kagame yaciye amarenga yo kwiyunga hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga nyuma y’igihe bitabanye neza.

Yabigarutseho kuri uyu wa 16 Werurwe 2025, ubwo yagezaga ijambo ku baturage bitabiriye igikorwa cyiswe icyo kwegera abaturage cyabereye muri BK Arena.

Perezida Kagame yakomoje ku bibazo by’intambara yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihanganishije ingabo za Leta n’Umutwe wa M23, ugizwe n’Abanye-Congo baharanira uburenganzira bwabo n’uburyo impamvu zayo zitwererwa u Rwanda.

Perezida Kagame yari yahuye n’abaturage hirya no hino mu gihugu by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali

Yavuze ko u Bubiligi bwakolinije u Rwanda, u Burundi na RDC bukomeje guharanira ko u Rwanda rwababazwa kandi rugafatirwa ibihano n’amahanga.

Yerekanye ko bwahuje RDC n’u Burundi ngo biteranire u Rwanda bigamije kururwanya, ariko aca amarenga ko u Rwanda n’u Burundi bigiye kongera kubana neza.

Ati “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”

Yakomeje ati “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Nubwo Perezida Kagame atigeze avuga u Burundi, abasesengura ibya Politiki ni bwo bahise bumva na cyane ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, aherutse gutangaza ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane bifitanye.

Yaragize ati “U Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wazambye mu mpera za 2023, ubwo Perezida Evariste Ndayishimiye yashinjaga u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara wagabye igitero muri Zone Gatumba, i Bujumbura.

Ni ibirego u Rwanda rwamaganye, rusobanura ko rutigeze rukorana n’uwo ari we wese urwanya ubutegetsi bw’u Burundi.

Ibi bisobanuro Leta y’u Burundi yarabyirengagije, muri Mutarama 2024 ifunga imipaka yo ku butaka yose ihuza iki gihugu n’u Rwanda; isobanura ko byakozwe kugira ngo umutekano ubungabungwe.

Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) wari uyobowe na Perezida Salva Kiir Mayardit wa Sudani y’Epfo, ushingiye ku ntego wihaye wo koroshya ubuhahirane n’imigenderanire hagati y’ibihugu biwugize, wagerageje kuganiriza abayobozi b’ibihugu byombi kugira ngo biyunge.

Intangiriro z’umwaka wa 2025 zabaye mbi cyane mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi kuko mu mpera za Mutarama, Perezida Ndayishimiye yumvikanye yibasira u Rwanda bikomeye, agaragaza ko yiteguye guhangana na rwo.

Ni amagambo yibutsaga ayo yavugiye i Kinshasa muri Mutarama 2024, yemeza ko azafasha urubyiruko rw’u Rwanda guhindura ubutegetsi kuko ngo ruraboshywe mu karere.

Imbaga y’abaturage yariteraniye muri Bk Arena baje kuganirizwa na Perezida Paul Kagame

Christian

Recent Posts

Perezida Neva yongeye kuvuga amagambo yibasira u Rwanda

Umukuru w'igihugu w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo…

7 hours ago

AFC/M23 ntibakitabiriye ibiganiro i Luanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro  byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta…

22 hours ago

APR BBC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe-AMAFOTO

Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona…

24 hours ago

Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe yoherejwe na Trump

Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…

1 day ago

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, ruhita runirukana n’Abadipolomate babo

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka…

1 day ago

Rusizi: Abantu batatu barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba

Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari…

1 day ago