INKURU ZIDASANZWE

Rusizi: Abantu batatu barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba

Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari kumwe n’umunyeshuri witwa Uwamahoro Jeanne wiga mu wa 6 bakubiswe n’inkuba ihitana Bigirimana Placide, umunyeshuri ajyanwa kwa muganga.

Uwamahoro wiga muri GS Saint Paul Muko yari uri iwabo, avugira kuri telefoni anaretse amazi, kimwe nabo bandi ni abo mu Mudugudu wa Rusayo, Akagari ka Nyange, Umurenge wa Bugarama, Akarere ka Rusizi.

Bucumi Jean Pierre avuga ko hari mu mvura nke irimo inkuba nyinshi, Bigirimana Placide ari mu gishanga kiri muri uwo Mudugudu yahira ubwatsi bw’inka ye yahawe muri Girinka, amaze kubwikorera agiye kugenda, hari mugenzi we bari kumwe wari uri inyuma ye, inkuba iba irakubise Bigirimana Placide ahita agwa, ashiramo umwuka, mugenzi we agwa igihumura.

Ati: “Aho uwaguye igihumura azanzamukiye yarebye mugenzi we asanga yapfuye ni ko gutabaza,turatabara,igihe tukiriyo twumva ngo mu rugo nanone rwo mu Mudugudu wacu umunyeshuri wiga mu wa 6 muri GS Saint Paul Muko, warekaga amazi anavugira kuri telefoni, iramukubise agwa muri koma, ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya kiyisilamu cya Bugarama,ni ho akiri,yitabwaho n’abaganga.’’

Undi muturage wo muri uwo Mudugudu na we ati’’ Byasabye ko bashaka umusaza uzi iby’inkuba, ashaka umuti agangahura abari bagiye kuzana umurambo bose, kimwe n’uwo inkuba yahushije, mbere yo gukora ku murambo bakabanza gusomaho babagangahura, babona kuwukura muri icyo gishanga.’’

Yongeyeho ati: “Byatubereye amayobera kubona inkuba ikubitira rimwe abantu 3 mu Mudugudu umwe, umwe atanari kumwe n’abandi, ariko ubuyobozi bwaduhumurije.

Nyakwigendera asiza umugore n’abana 3, ubuyobozi bw’uwo mudugudu bukavuga ko uretse iyi nka ya Girinka nta kindi bagira bacungiraho, ari yo mpamvu nk’abaturanyi,bakomeza kuba hafi abasigaye mu rwego rwo kubafasha guhangana n’imibereho.

Umuyobozi w’agateganyo w’Akarere ka Rusizi wungirije ushinzwe imbereho myiza y’abaturage, Uwimana Monique, yihanganishije abahuye n’ibi byago n’imiryango yabo, asaba abaturage kwibuka gukurikiza amabwiriza bahabwa mu rwego rwo kwirinda gukubitwa n’inkuba.

Ati: “Nk’abo ntibari banugamye kandi mu mvura abantu bagomba kugama ahemewe n’amabwiriza ya MINEMA. Kuvugira kuri telefoni mu mvura na byo bikirindwa, n’ibindi byose abaturage babuzwa, byabateza inkuba bakabyirinda, kugira ngo barinde ubuzima bwabo.”

Christian

Recent Posts

Perezida Neva yongeye kuvuga amagambo yibasira u Rwanda

Umukuru w'igihugu w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo…

6 hours ago

AFC/M23 ntibakitabiriye ibiganiro i Luanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro  byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta…

20 hours ago

APR BBC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe-AMAFOTO

Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona…

22 hours ago

Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe yoherejwe na Trump

Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…

1 day ago

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, ruhita runirukana n’Abadipolomate babo

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka…

1 day ago

Perezida Kagame yaciye amarenga yo kwiyunga hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga…

1 day ago