POLITIKE

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, ruhita runirukana n’Abadipolomate babo

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwabwo mu gihe kitarenze amasaha 48.

Ni umwanzuro Guverinoma y’u Rwanda yafashe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Werurwe, ndetse ugomba gushyirwa mu bikorwa ako kanya. U Rwanda ruvuga ko rwawufashe nyuma yo kubyigana ubushishozi mu ngeri zose, bitewe n’imyitwarire yabwo ya gikoloni.

Perezida Kagame ku Cyumweru, tariki 16 Werurwe 2025 mu ijambo yagejeje ku baturage yongeye kwihanangiriza igihugu cy’u Bubiligi cyakolonije u Rwanda, agaragaza ko ari cyo nyirabayazana y’ibibazo byose biri mu karere harimo n’ikiri mu Burasirazuba bwa Congo kugeza ubu.

Mu ijambo rye Perezida Kagame yikomye u Bubiligi aho yagize ati:”Ibyago bimwe dufite ni ukuba twarakoronijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda. Ndetse Ako gahugu kagatema u Rwanda kakarucamo ibice kugirango rungane na ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza. Ndabisubiramo. U Bubiligi bwishe u Rwanda bukica Abanyarwanda amateka aya arenze imyaka 30 gusa bukajya butugarukaho bukongera abasigaye bukongera bukabica! Twarabihanangirije kuva kera, turaza kubwihanangiriza n’ubungubu.”

Iyi ntambara ya Congo, abantu bagiye bakagira iy’u Rwanda. Ntabwo iyi ntambara ari iy’u Rwanda, ntabwo ari u Rwanda rwayitangiye, ahubwo icyo abayitangiye bashakaga nicyo turwana nacyo. Ni nacyo ndibubabwire.

Intambara ifite inkomoko igenda ikagaruka kuri ayo mateka narimaze kuvuga. Abantu bitwa Abanyarwanda bamwe bagiye bisanga hakurya y’imipaka tuzi y’ubungubu y’u Rwanda. Ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo. Ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Kisoro muri Uganda, … ntabwo ari u Rwanda rwatwaye Abanyarwanda muri za Masisi, muri za Rutshuru n’ahandi. Ntabwo ari u Rwanda rwabatwayeyo.

Kugira ngo rero aho bisanze abo muri ibyo bihugu babe babwira abantu ngo muhaguruke musubire aho mukwiriye kuba muri mu Rwanda, niba gushaka kubikora, birukanane n’ubutaka bwabo bagumyeho. Ariko niba gukoresha ukuri cyangwa niba ushaka amahoro nkuko abantu Bose bayashaka, ugomba guha abantu Uburenganzira bwabo.”

Perezida Kagame yashimangiye ko byanze bikunze iyo udahaye abantu Uburenganzira bwabo baburwanira.

Agaruka ku Bubiligi, Perezida Kagame yagaragaje ko ibibazo biri hagati yabwo n’u Rwanda bimaze iminsi bitazanwe n’intambara yo muri Congo.

Ati: ”Ariko byahereye na kera ntimugire ngo n’ibi by’iyi ntambara gusa baduhereye kera……ndetse tukabiyama tukabirengagiza tukareba hirya, barabanza Banga Ambasaderi wacu twabogerereje ngo ntibamushaka, bakavuga ngo hari ukuntu ashobora kuba atarakoreye neza Congo, ibyo tugiye kubizira, bakongera mu kanya bati ntabwo tubemerera ko mugira mutya, ariko tukababaza ariko muba ba nde? Mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana Koko yashize u Rwanda aba bantu aba mureba…?”

Umukuru w’igihugu yongeyeho ko “hari ibintu byacu baza kugomba kwigomwa bakaduha amahoro. Ubwo ariko ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda ngo, iyi myaka yose tumaze kuri uru rugamba rwo kubaka igihugu cyacu, turashaka kuba Abanyarwanda ntabwo dushaka kuba Ababiligi. ”

Perezida Kagame yakomeje asaba Abanyarwanda gushyira hamwe, kubana neza n’abaturanyi, bakabana mu mahoro bagashyira imbere ibyabateza imbere, ubundi bagahangana n’abashaka kubasenyera.

Christian

Recent Posts

Perezida Neva yongeye kuvuga amagambo yibasira u Rwanda

Umukuru w'igihugu w'igihugu cy'u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo…

2 hours ago

AFC/M23 ntibakitabiriye ibiganiro i Luanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro  byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta…

17 hours ago

APR BBC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe-AMAFOTO

Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona…

19 hours ago

Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe yoherejwe na Trump

Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…

23 hours ago

Rusizi: Abantu batatu barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba

Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari…

1 day ago

Perezida Kagame yaciye amarenga yo kwiyunga hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga…

1 day ago