MU MAHANGA

Perezida Neva yongeye kuvuga amagambo yibasira u Rwanda

Umukuru w’igihugu w’igihugu cy’u Burundi Evariste Ndayishimiye yongeye kwibasira u Rwanda, arushinja kuba ari rwo nyirabayazana w’amabi amaze igihe ari mu bihugu by’akarere.

Neva yashyize ibi birego ku Rwanda ku Cyumweru gishize, ubwo yari yitabiriye amasengesho y’itorero ryitwa Eglise Vision de Jésus-Christ.

Muri ayo masengesho Ndayishimiye yumvikanye abwira abari bayitabiriye ko mbere y’umwaka wa 1959 nta kibazo cy’ivangura rishingiye ku moko u Burundi bwari bwarigeze buhura na cyo, gusa nyuma iki gihugu kiza kubamo ubwicanyi bushingiye ku moko bitewe n’u Rwanda.

Ati: “Mu Burundi mbere ya 59 nta kibazo twari dufite. Abazungu bari baragerageje kuducamo ibice kugeza ubwo mu 1975 bashyiraho itegeko rikumira Abahutu, ariko biranga kubera ko hari hakiriho umwami w’Abarundi. Ni we wari wungiye ubumwe abo Barundi, n’ubwo abazungu bari gukora iki ntibyari gukunda.”

Ndayishimiye yakomeje avuga ko ubwo bumwe bwanakomeje mu gihe cy’ubutegetsi bw’igikomangoma Louis Rwagasore wabaye Minisitiri w’Intebe wa kabiri w’u Burundi; gusa ngo ishyano riza kugwa nyuma ya 1959 bigizwemo uruhare n’u Rwanda.

Yagize ati: “Nyuma ya 59 ni bwo ishyano ryaguye. Ryaguye gute? Aho hakurya mu Rwanda badukanye Abahutu n’Abatutsi baricana. Abatutsi bahunze bahungira i Burundi, ubwo ikibazo cy’Abahutu n’Abatutsi kiba kirabyutse hano mu gihugu cyacu. Abanyarwanda bavuye hariya baje kwanduza Abarundi, Abarundi twanduzwa n’ikibazo kandi mbere twari umwe. Amacakubiri yagiye kujya mu ngiro nyuma ya 59. Abazungu bari baragerageje biranga, nyamara mu Rwanda byari byarakunze.”

Perezida w’u Burundi yanagaragaje ko mbere y’umwaka wa 1996 abanye-Congo na bo bari bunze ubumwe, gusa birangira na bo batangiye gucikamo ibice na bwo bigizwemo uruhare n’u Rwanda.

Ati: “Muri Kivu y’Amajyepfo bose bari baremeye gushyira intwaro hasi baravuga bati ‘turashaka umutekano wa twese’. Umubembe agire umutekano n’Umunyamulenge agire umutekano…Icyo kibazo rero cyagiye kuza mu 1996. Cyari kivuye he? Murumva mu Burundi twakizaniwe mu 1959 bivuye ku byabaye mu Rwanda, abanye-Congo na bo bakizaniwe nyuma ya 96 biturutse ku byabaye mu Rwanda. None u Rwanda, ibi bihugu byacu bijye bibona amabi yose avuye mu Rwanda?”

Perezida Ndayishimiye yahaye gasopo u Rwanda, arusaba kumenya ibibazo byarwo aho kwinjira mu by’igihugu cye, ngo kuko mu Burundi nta Muhutu cyangwa Umututsi uhaba.

Ati: “Twe ntituri Abahutu cyangwa Abatutsi, turi Abarundi. Niba ab’iwabo bayoborera ku moko ibyo birabareba. Kuvuga ngo njyewe negeranyije Abahutu? Njyewe negeranyije, negeranya Abahutu n’Abatutsi bose. Dutewe nababwira nti ‘Abahutu n’Abatutsi mwese tujye ku rugamba twatewe’. Niba bo bayoborera ku bwoko njyewe ibyo ntibindeba, ni igihugu cyabo. Nibareke kubizana iwacu, bareke kubijyana muri Congo. Muri Congo Abanyamulenge ni abanye-Congo. Nibareke kubeshya byose byaje mu 1996 bivuye ku byabaye mu Rwanda.”

Perezida w’u Burundi yagaragaje u Rwanda nka nyirabayazana w’amabi abera mu karere, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe warazambye.

Icyakora ku Cyumweru gishize ubwo Perezida Paul Kagame yahuraga n’abaturage muri Bk Arena yavuze ko hari icyizere cy’uko u Rwanda n’u Burundi bishobora kwiyunga.

Aho yagize ati: “Ba bandi badukolonije, u Rwanda, u Burundi na RDC barabanje bashyira hamwe ibyo bihugu byombi bindi ngo nabyo birwanye u Rwanda. Ariko ibyo biragenda bijya ku ruhande bisobanuka.”

Yunzemo ati: “Sinshaka kubitindaho turagenda dushaka kubana neza na bamwe muri abo babiri mvuze.”

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb Olivier Nduhungirehe mu cyumweru gishize na we yari yanditse ku rubuga rwe rwa X ko “u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira nziza yo guhagarika ubushyamirane no kumvikana, mu gihe ibiganiro bikomeje hagati y’abayobozi bo mu bihugu byombi.”

Kuri ubu hari impungenge z’uko amagambo ya Ndayishimiye ashobora kongera gusubiza ibintu irudubi.

Perezida Ndayishimiye yongeye kuvuga amagambo y’ubushotoranyi ku Rwanda
Ndayishimiye yarikumwe na Madamu we Angeline Ndayishimiye

Christian

Recent Posts

AFC/M23 ntibakitabiriye ibiganiro i Luanda

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ritazitabira ibiganiro byo gushaka amahoro  byagombaga guhuza abayobozi baryo n'aba Leta…

21 hours ago

APR BBC yasoje imikino ibanza ya shampiyona idatsinzwe-AMAFOTO

Ikipe ya APR BBC yatsinze Patriots BBC ica agahigo ko gusoza imikino ibanza ya shampiyona…

23 hours ago

Perezida Tshisekedi yakiriye mu biro bye intumwa idasanzwe yoherejwe na Trump

Ku Cyumweru tariki 16 Werurwe, Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, yahuye…

1 day ago

U Rwanda rwacanye umubano n’u Bubiligi, ruhita runirukana n’Abadipolomate babo

Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka…

1 day ago

Rusizi: Abantu batatu barimo umunyeshuri bakubiswe n’inkuba

Umugabo wari urimo kwahira ubwatsi bw’inka mu gishanga witwaga Bigirimana Placide w’imyaka 31, n’uwo bari…

1 day ago

Perezida Kagame yaciye amarenga yo kwiyunga hagati y’u Rwanda n’u Burundi

Perezida Paul Kagame yaciye amarenga ko u Rwanda n’u Burundi biri mu nzira yo kwiyunga…

1 day ago