Abantu 18 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato bwari butwaye abimukira, bava muri Afurika berekeza mu Burayi banyuze mu Nyanja ya Méditerranée nk’uko byatangajwe n’inzego zishinzwe umutekano muri Tunisia.
Izi nzego zatangaje ko zabashije kurokora abantu 612 mu bikorwa byatwaye igihe kinini, andi makuru akavuga ko hari ababuriwe irengero burundu.
Bagaragaje ko umubare munini w’aba bimukira wari uwa abagore n’abana, benshi bakaba bapfuye kubera ubukonje bwo mu mazi, abandi bananirwa gukomeza koga bituma babura imbaraga, bashiramo umwuka.
Amakuru y’ibanze yerekana ko ubwato aba bimukira bari barimo bwari buto ugereranyije n’umubare wabo, ndetse bukaba bwari bushaje, butagifite ubushobozi bwo gukora ingendo ndende.
Ibihugu bya Libya na Tunisia byabaye inzira ikoreshwa n’abimukira baturutse mu bihugu byo Munsi y’Ubutayu bwa Sahara, aho benshi babikoresha bambuka mu bwato, kenshi ukunze gusanga butujuje ibisabwa kugira ngo bukore ingendo ndende zo mu nyanja.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…