MU MAHANGA

Abasirikare barinda Tshisekedi barasanye na Polisi i Kinshasa

Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bayobozi bakuru (GR), barasanye n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa.

Advertisements

Uku kurasana kwabereye mu Karere ka Kalamu ku wa 19 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe na Meya wako, Charly Luboya mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.

Meya Luboya yasobanuye ko abasirikare bo muri GR bateye sitasiyo nto ya Polisi ya Matonge kubera impamvu itaramenyekana, abapolisi barabitambika, batangira kurasana.

Muri uku kurasana, isasu ryafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, riramwica. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mabanga Yolo.

Meya Luboya yatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uku kurasana.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago