Abasirikare bo mu mutwe w’ingabo zishinzwe kurinda Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’abandi bayobozi bakuru (GR), barasanye n’abapolisi mu Mujyi wa Kinshasa.
Uku kurasana kwabereye mu Karere ka Kalamu ku wa 19 Werurwe 2025, nk’uko byasobanuwe na Meya wako, Charly Luboya mu kiganiro yagiranye na Radio Okapi.
Meya Luboya yasobanuye ko abasirikare bo muri GR bateye sitasiyo nto ya Polisi ya Matonge kubera impamvu itaramenyekana, abapolisi barabitambika, batangira kurasana.
Muri uku kurasana, isasu ryafashe umugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 y’amavuko, riramwica. Umurambo we wajyanywe mu buruhukiro bw’ibitaro bya Mabanga Yolo.
Meya Luboya yatangaje ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane intandaro y’uku kurasana.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…