IMYIDAGADURO

Fireman yavuye mu kigo cy’i Huye aho yaramaze iminsi yitabwaho

Umuraperi Fireman yavuye mu kigo cy’i Huye kuva mu mpera za Mutarama 2025, aho yari yijyanye nyuma yo gusanga akeneye umwanya wo kwiyitaho no kwitekerezaho mu bijyanye n’imitekerereze kugira ngo yongere ashyire imbaraga mu bikorwa bye by’umuziki, amere neza.

Advertisements

Umuraperi Jay C wabanye mu rugo rumwe na Fireman kuva biga mu mashuri abanza, yabwiye InyaRwanda ko Fireman yageze mu rugo rwe kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, ni nyuma y’igihe cyari gishize abarizwa muri kiriya kigo cy’i Huye.

Fireman yafashe icyemezo cyo kujya i Huye nyuma y’uko asoje igitaramo ‘Icyumba cya Rap’ yahuriyemo n’abaraperi bagenzi be cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ahari ibihumbi by’abafana b’iyi njyana.

Ni icyemezo yafashe, kuko yumvaga ashaka guhura n’umuganga we mu by’imitekerereze i Huye muri ‘Isange Stop Center’, ndetse yakoresheje uyu mwanya mu rwego rwo kuruhuka no kongera kwiyitaho kugirango azagarukane imbaraga mu muziki.

Ku wa 28 Gashyantare 2025, Fireman yatunguranye mu gitaramo cya ‘Tour du Rwanda Festival’ cyabereye mu Mujyi wa Huye ataramira abakunzi be. Yahuriye ku rubyiniro n’abandi bahanzi Bwiza, Bushali, Juno Kizigenza, Mico The Best na Senderi Hit.

Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn’B aho yitwaga izina rya Gintwd.

Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bull Dogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n’uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni “Ibyanjye ndabizi” aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka ‘Nyita tuff’, ‘impande zanjye ni umwanda’, ‘Ndabura’, ‘Bana bato’ n’izindi.

Fireman yakoranye n’abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka ‘Inkovu z’amateka’ ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n’abandi.

Fireman avuga ko yumvaga ashaka ahantu ho kwitekerezaho

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago