M23 yafashe Umujyi wa Walikale itarwanye
Umutwe wa M23 waraye ufashe agace ka Centre ya Walikale, uyirukanyemo ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Kuwa Gatatu, umutwe wa M23 wari wiriwe urwanira mu nkengero z’uyu mujyi n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo Kinshasa, gusa amakuru yemeza ko M23 yaje gufata uwo Mujyi nta mirwano ibayeho.
Kuri ubu byitezwe ko nyuma ya Walikale, M23 ishobora kurwana yerekeza mu mujyi wa Kisangani Ingabo za Leta ya Congo zikomeje gukoresha zigaba ibitero ku birindiro byayo, cyangwa uwa Kindu wo mu ntara ya Maniema.
Walikale-Centre yafashwe nyuma y’amasaha make i Doha muri Qatar habereye umuhuro wa Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa RDC na mugenzi we Paul Kagame w’u Rwanda.
Aba bombi bahuye bigizwemo uruhare n’Umuyobozi w’ikirenga wa Qatar wasabye ko habaho agahenge hagati y’impande zihanganye.
Iriya Centre nanone yafashwe nyuma y’amasaha make ibiganiro byagombaga guhuza M23 na Leta ya Kinshasa bipfubye, kubera ibihano Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi wafatiye inyeshyamba ku wa Mbere w’iki cyumweru.
