MU MAHANGA

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yafunze imiryango

Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko Ambasade yayo i Bruxelles mu Bubiligi yafunze imiryango, gusa ko serivisi za dipolomasi zizajya zitangirwa muri Ambasade yarwo iri i La Haye mu Buholandi.

Advertisements

Itangazo rya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda ryo ku wa 20 Werurwe 2025, rivuga ko iseswa ry’umubano wa dipolomasi n’u Bubiligi nta ngaruka rizagira ku baturage b’Ababiligi baba mu Rwanda n’abashaka kurusura.

Urujya n’uruza n’abakora ingendo z’akazi bizakomeza nk’uko bisanzwe, kandi ngo abaturage b’u Bubiligi bazakomeza kubona viza bageze mu Rwanda kandi nta kiguzi cya viza ku rugendo rw’iminsi itarenze 20.

Iryo tangazo ryaje rikurikira ubutumwa u Rwanda rwageneye u Bubiligi ku wa 17 Werurwe, ryamenyewhaga icyo gihugu ko rwahagaritse ubutwererane n’icyo gihugu kitarwifuriza ineza.

U Bubiligi bwakomeje kwangiza u Rwanda, haba mbere ndetse no mu gihe cy’amakimbirane akomeje kubera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC), aho u Bubiligi bufite uruhare runini mu mateka kandi mu kurwanya u Rwanda.

Itangazo rya Guverinoma y’u Rwanda rigaragaza ko u Bubiligi bwagize uruhare mu makimbirane yo mu Karere kandi bukomeje ubukangurambaga muri gahunda yo kurwanya u Rwanda mu mahuriro atandukanye, hakoreshejwe ibinyoma no gukoresha abantu mu rwego rwo guhungabanya umutekano w’u Rwanda n’Akarere.

Hejuru y’ibyo, u Bubiligi bwagize uruhare mu gusenya amateka byagejeje k’ubuhezanguni bushingiye ku moko, ivangura n’itoteza bigeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

U Bubiligi bwagiye bushyigikira imitwe yitwaje intwaro hagamijwe gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse no kuyikomeza.

Guverinoma y’u Rwanda yagize iti: “Icyemezo kigaragaza ubushake bw’u Rwanda mu kurengera inyungu z’igihugu cyacu n’icyubahiro cy’Abanyarwanda, ndetse no kubahiriza amahame y’ubusugire, amahoro, n’ubwubahane.”

Ikomeza igira iti: “Abadipolomate bose b’Ababiligi mu Rwanda basabwa kuva mu gihugu mu masaha 48. Mu rwego rwo kubahiriza Amasezerano y’i Vienne, u Rwanda ruzarinda inzu, imitungo ndetse n’ububiko bw’ubutumwa bwa dipolomasi bw’Ababiligi i Kigali.”

Guverinoma y’u Rwanda itangaje ibi mu gihe Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku munsi w’ejo yabwiye abatuye Umujyi wa Kigali ko ikibazo u Rwanda rwagize ari ugukolonizwa n’u Bubiligi bukarucamo ibice kugira ngo rungane nabwo.

Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamaze gufunga

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago