MU MAHANGA

Ingabo z’u Rwanda niza Uganda zateraniye i Mbarara

Ingabo z’u Rwanda (RDF) n’Ingabo z’igihugu cya Uganda (UPDF) bahuriye mu nama ya kane y’abayobozi b’ingabo zikorera hafi y’imipaka mu Mujyi wa Mbarara, muri Uganda.

Advertisements

Iy’inama yiga ku mutekano muri rusange yatangiye kuva ku itariki ya 20 kuzageza 22 Werurwe 2025.

Bagamije gusuzuma uko umutekano uhagaze ubu, gukemura ibibazo n’ibyuho bigira ingaruka ku mipaka hagamijwe kubungabunga umutekano ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda.

Abitabiriye iyo nama y’iminsi 3, harimo abayobozi ba diviziyo za RDF boherejwe ku mupaka uhuza u Rwanda na Uganda bayobowe na Brig Gen Pascal Muhizi, umuyobozi wa Diviziyo ya 5 ya RDF hamwe n’abayobozi ba Diviziyo ya 2 y’Ingabo za UPDF zirwanira ku butaka ziyobowe na Maj Gen Paul Muhanguzi, umuyobozi wa diviziyo.

Iyi nama yitabiriwe kandi n’ushinjwe ibibazo bya gisirikare muri Ambasade y’u Rwanda muri Uganda, Col Emmanuel Ruzindana.

Muri iyo nama, izo ntumwa zombi zasuzumye intambwe imaze guterwa mu nama zabanjirije iyi mu gukemura ibibazo byambukiranya imipaka bitemewe n’ibindi bishobora guhungabanya umutekano muri iki gihe.

Ingabo z’u Rwanda niza Uganda ziherereye i Mbarara

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago