IMIKINO

Turabasaba kwimana u Rwanda – Minisitiri Nelly Mukazayire abwira abakinnyi ba ‘Amavubi’

Mugihe u Rwanda rwiteguye kwesurana n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabaye abakinnyi ba Amavubi kwimana u Rwanda.

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, ubwo yasuraga Amavubi mu myitozo ya nyuma yitegura uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko bagomba guhatanira ishema ry’Igihugu.

Ati: “Ejo ni ugukotana, tugakina twibuka ko turimo gukina umukino nk’abantu babizi, bafite ubushobozi ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yijeje abakinnyi b’Amavubi ko abafana bazabashyigikira bityo akazi ko mu kibuga gasigaye ari akabo.

Ati: “Ni mwebwe tugenderaho, mumenye ko ibyo muzaduha ejo ni byo tuzagenderaho. Icyizere turagifite muri mwebwe kandi namwe tuzi ko mucyifitiye. Ejo ni ukwimana u Rwanda, umurindi n’umurishyo w’abafana, ibitego by’abafana byose tuzabibaha uko bingana.”

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Bénin yafashe umwanya wa mbere n’amanota umunani nyuma yo kuganya na Zimbabwe.

U Rwanda rwa kabiri na Afurika y’Epfo ya gatatu bifite amanota arindwi, Lesotho atanu, Nigeria inganya na Zimbabwe ya nyuma amanota atatu.

Christian

Recent Posts

AFC/M23 yatangaje ko yabaye itanze agahenge

Ihuriro AFC/M23 ryatangaje ko ryabaye rihagaritse imirwano, ndetse banarekura umujyi wa Walikale n'ibice biwukikije bari…

1 day ago

George Foreman wamamaye mu mukino w’iteramakofi yitabye Imana

Umwe mu bakinnyi bamamaye mu mukino w’iteramakofi bakomeye mu mateka George Foreman, yitabye Imana ku…

1 day ago

Gen. Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriye mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi, yasoje uruzinduko rwe i Kigali, mu rwego rwo…

1 day ago

Gen. Muhoozi yatanze inyigisho kuba Ofisiye batyarizwa mu ishuri rya gisirikare i Musanze

Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yasabye ingabo za Afurika guhangana n’imbogamizi zibangamira…

1 day ago

M23 yafashe agace ka Mubi nta rusasu ruvuze

M23 wafashe agace k'ubucuruzi ka Mubi yo muri Teritwari ya Walikale, nyuma y’uko ingabo za…

1 day ago

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yapfiriye mu Buhinde

Umunyamakuru Jean Lambert Gatare warurambye mu itangazamakuru, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana.…

1 day ago