IMIKINO

Turabasaba kwimana u Rwanda – Minisitiri Nelly Mukazayire abwira abakinnyi ba ‘Amavubi’

Mugihe u Rwanda rwiteguye kwesurana n’ikipe y’igihugu ya Nigeria mu rugendo rwo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026, Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yasabaye abakinnyi ba Amavubi kwimana u Rwanda.

Advertisements

Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Kane tariki 20 Werurwe 2025, ubwo yasuraga Amavubi mu myitozo ya nyuma yitegura uyu mukino uzaba kuri uyu wa Gatanu saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kuri Sitade Amahoro.

Minisitiri Mukazayire yabwiye abakinnyi ko bagomba guhatanira ishema ry’Igihugu.

Ati: “Ejo ni ugukotana, tugakina twibuka ko turimo gukina umukino nk’abantu babizi, bafite ubushobozi ariko kandi nk’Abanyarwanda bambaye ibendera ry’u Rwanda.”

Minisitiri Mukazayire yijeje abakinnyi b’Amavubi ko abafana bazabashyigikira bityo akazi ko mu kibuga gasigaye ari akabo.

Ati: “Ni mwebwe tugenderaho, mumenye ko ibyo muzaduha ejo ni byo tuzagenderaho. Icyizere turagifite muri mwebwe kandi namwe tuzi ko mucyifitiye. Ejo ni ukwimana u Rwanda, umurindi n’umurishyo w’abafana, ibitego by’abafana byose tuzabibaha uko bingana.”

Abakinnyi bakoze imyitozo kandi bagaragaza ko bafite icyizere cyo gutsinda uyu mukino nubwo Nigeria ari ikipe ikomeye muri Afurika, ndetse ikaba yariteguye bifatika mu guhangana n’Amavubi.

Kugeza ubu itsinda C riyobowe na Bénin yafashe umwanya wa mbere n’amanota umunani nyuma yo kuganya na Zimbabwe.

U Rwanda rwa kabiri na Afurika y’Epfo ya gatatu bifite amanota arindwi, Lesotho atanu, Nigeria inganya na Zimbabwe ya nyuma amanota atatu.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago