RWANDA

Gen. Muhoozi yasoje uruzinduko yagiriye mu Rwanda

Umugaba mukuru w’ingabo za Uganda, Jenerali Muhoozi, yasoje uruzinduko rwe i Kigali, mu rwego rwo gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Advertisements

Ku wa kane, nibwo Gen Kainerugaba yageze i Kigali, aho amakuru avuga ko yahise ahura n’Umukuru w’igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame mu muhuro wabaye mu muhezo. 

Ibiganiro byabo bombi byibanze ku kuzamura ubufatanye no guteza imbere ubwumvikane hagati y’ibihugu. 

Ku wa gatanu, Gen Kainerugaba yakomereje mu ishuri rikuru rya gisirikare riherereye i Nyakinama mu Karere ka  Musanze aho yatanze ikiganiro cy’amahirwe ku basirikare bakuru b’ingabo z’u Rwanda (RDF) n’izindi ngabo zifatira amasomo muri iryo shuri.

Mu ijambo rye, yashimangiye akamaro gakomeye k’ubufatanye n’ubumwe hagati y’ingabo z’Afurika n’ibihugu kugira ngo bikemure ibibazo by’umutekano bihuriweho kandi biteze imbere umutekano urambye mu karere. 

Yashimye by’umwihariko ko kuba mu Ishuri rya Nyakinama hari ba Ofisiye baje kuhiga baturuka mu bihugu bitandukanye bya Afurika, byerekana ko hari amahirwe ahari y’uko Abanyafurika ari bo bakwiye gukemura ibibazo byabo.

Gen. Muhoozi yasabye bariya basirikare biganjemo ba Ofisiye ba RDF guhindura imyumvire, bakirinda ihangana nk’iy’ibihugu bya Afurika bihora byumva ko bigomba gutsindana, ahubwo bagaharanira ubufatanye no guteza imbere ubumwe bw’ibihugu.

Ni uruzinduko rwo ku rwego rwo hejuru rugaragaza ubushake bw’ibihugu byombi mu gushimangira umubano w’ububanyi n’amahanga na gisirikare. 

Mu gusoza uru ruzinduko Gen. Muhoozi Kainerugaba, imfura ya Perezida wa Uganda yaherekejwe ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali na mugenzi we w’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga, n’abandi bayobozi bakomeye mu nzego z’igisirikare za RDF.

Gen. Muhoozi Kainerugaba yasoje uruzinduko rwe yagiriraga mu Rwanda aherekezwa na mugenzi we w’u Rwanda Mubarakh Muganga
Gen. Muhoozi asezerwaho n’abandi bayobozi mu nzego za RDF

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago