Umunyamakuru Jean Lambert Gatare yapfiriye mu Buhinde
Umunyamakuru Jean Lambert Gatare warurambye mu itangazamakuru, aho yakoreye ibitangazamakuru bitandukanye mu Rwanda, yitabye Imana.
Inkuru y’urupfu rwa Gatare yamenyekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 22 Werurwe 2025, akaba yazize uburwayi.
Amakuru avuga ko nyuma yo kumva ko arembye n’uburwayi bw’umugongo yaramaranye imyaka ibiri yahise ajya kwivuriza mu Buhinde gusa ntibwamworohera kuko ari naho yaje kugwa ku myaka 55.
Jean Lambert Gatare yamenyekanye cyane akora kuri Radiyo Rwanda, aho yabaye intumwa y’iki gitangazamakuru i Arusha muri Tanzania ahaberaga imanza z’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwari rwarashyiriweho u Rwanda.
Nyuma yo kuva i Arusha yakomereje mu biganiro by’imikino; aho yigaruriye imitima ya benshi kubera ubuhanga budasanzwe yari afite mu kogeza imipira.
Kuri Radio Rwanda kandi Jean Lambert Gatare usibye gukora muri siporo, yanakoraga no mu ishami ry’amakuru.
Iyi Radiyo y’Igihugu yayivuyeho muri 2011 yerekeza kuri Isango Star yabereye umuyobozi.
Gatare kandi kuva muri 2020 yari umwanditsi mukuru w’ikinyamakuru Rushyashya, akaba yari yarasimbuye kuri izo nshingano Burasa John wagishinze.
Jean Lambert Gatare yitabye Imana asize umuryango w’umugore n’abana batatu.
