MU MAHANGA

Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23, Kanyuka yavuze impamvu batarakura abasirikare babo muri Walikale

Umuvugizi w’ihuriro AFC/M23 Lawrence Kanyuka yavuze ko igisirikare cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo [FARDC] n’indi mitwe ifatanya nacyo batigeze bakura indenge z’intambara zikoreshwa mu bitero bya Walikale.

Advertisements

Abarwanyi b’ihuriro AFC/M23 kuwa 23 werurwe 2025, nibwo batangaje ko bagiye gukura abarwanyi bayo mu mujyi wa Walikale kugirango hubahirizwe agahenge, nyamara abaturage batuye uwo mujyi bo bakomeje gutangaza ko abo barwanyi bakibabona muri uwo mujyi ndetse no mu nkengero zawo.

Kuri uyu wa 24 werurwe nibwo umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka yatangaje ko ingabo za FARDC zitigeze zikura indege z’intambara muri uwo mujyi bituma n’abo barwanyi badahita bahava nk’uko bari babitangaje mu itangazo basohoye.

Yagize ati’’ku baturage bose b’imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga,ingabo za FARDC hamwe n’abafatanyabikorwa bazo,ntibakuye indege zabo zitagira abapilote zifashishwa mu bitero bagaba i Walikale,kandi ibi biri gutinza gahunda yo kwimurwa kw’abarwanyi ba AFC/M23 muri ako gace’’.

Lawrence Kanyuka kandi yakomeje avuga ko ari ngombwa kwibutsa ko iki gikorwa ari imbogamizi ikomeye mu kubahiriza agahenge, kandi ko bishobora gukoma mu nkokora ibikorwa bigamije kugarura amahoro birimo gukorwa.

Ingabo za AFC/M23 zimaze iminsi ziri mu Mujyi wa Walikale

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago