MU MAHANGA

Inama ya EAC na SADC yasize ikoze impinduka mu bahuza b’ibibazo bya RDC n’u Rwanda

Abakuru b’ibihugu byo mu muryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC) bakoze impinduka mu bahuza bashya mu makimbirane yo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’akarere muri rusange.

Advertisements

Bafashe iki cyemezo nyuma yo gusaba ko imyanzuro yafashwe n’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga n’Ingabo bo muri iyi miryango yubahirizwa. Iyo irimo guhagarika imirwano n’ubushotoranyi mu Burasirazuba bwa RDC, korohereza ibikorwa by’ubutabazi no gutangira ibiganiro bya politiki hagati y’impande zishyamiranye.

Umuyobozi Mukuru wa EAC, Dr William Samoei Ruto n’uwa SADC, Emmerson Mnangagwa, tariki ya 24 Gashyantare 2025 bari bashyizeho abahuza batatu: Olusegun Obasanjo wabaye Perezida wa Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya na Hailemariam Desalegn wabaye Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia.

Guverinoma ya RDC yandikiye iyi miryango, iyisaba ko muri aba bahuza hakongerwamo Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia mu kubahiriza ihame ry’uburinganire bushingiye ku gitsina.

Abakuru b’ibihugu bya EAC na SADC, ubwo bahuriraga mu nama yifashishije ikoranabuhanga ku wa 24 Werurwe, bakuye Desalegn ku rutonde rw’abahuza bashya, bamusimbuza Zewde bakomoka mu gihugu kimwe.

Bongereyemo abandi bahuza babiri: Catherine Samba Panza wayoboye Repubulika ya Centrafrique na Kgalema Motlanthe wayoboye Afurika y’Epfo. Muri rusange babaye batanu.

Ibiro by’abanyamabanga bakuru byasabwe kumenyesha aba bahuza imyanzuro yafatiwe muri iyi nama, kandi Dr Ruto na Mnangagwa bakazabaganiriza mu minsi irindwi iri imbere; bijyanye n’inshingano bahawe.

Aba bahuza bemejwe nyuma y’aho Perezida João Lourenço wa Angola wahuzaga u Rwanda na RDC mu makimbirane bifitanye ahagaritse izi nshingano tariki ya 24 Werurwe, mu gihe yageragezaga no guhuza Leta ya RDC n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Uhuru Kenyatta yayoboye igihugu cya Kenya
Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria
Sahle-Work Zewde wabaye Perezida wa Ethiopia
Catherine Samba Panza wayoboye Santarafurika
Kgalema Motlanthe wabaye Perezida wa Afurika y’Epfo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago