Dusenge Clenia wamamaye nka Madederi muri Sinema Nyarwanda yasezeranye imbere y’amategeko na Rugamba Majabo Faustin.
Uyu Rugamba Faustin bakunze gutazira akazina ka Côte Fort kubera guconga ruhago niwe urongoye Madederi.
Ni umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko kwaba bombi wabereye mu Karere ka Rwamagana.
Madederi n’umukunzi we Rugamba Faustin bamaze igihe bakundana, gusa urukundo rwabo rwasakaye cyane ubwo Rugamba yahaga Madederi impano y’imodoka mu mwaka 2023.
Madederi yongeye kurongorwa mugihe ubusanzwe ari n’umubyeyi w’umwana yabyaranye n’uwari umugabo witwaga Ngiruwonsanga Innocent aho bari barasezeranye imbere y’amategeko mu 2017 ariko bakaza gutandukana ku bwumvikane.
Uyu Rugamba Faustin yakiniye amakipe y’umupira w’amaguru atandukanye mu Rwanda, arimo Zebra FC, Interforce, Musanze FC ndetse n’amwe yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Uyu mukunzi mushya wa Madederi yakomereje ubuzima muri Amerika akaba ari naho akora ubushabitsi.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…