Yoweri Kaguta Museveni, Umukuru w’igihugu cya Uganda yateye inkunga igitaramo cy’umuhanzi The Ben kizabera i Kampala ku itariki 17 Gicurasi 2025 muri Kampala Serena Hotel.
Perezida Museveni azaba umushyitsi mukuru muri iki gitaramo nk’uko byatangajwe na Fred umwe mu bagitegura.
Yashimiye Perezida wa Uganda ku bufasha yatanze agaragaza ko ari ikimenyetso cy’ukuntu ashyigikira iterambere ry’ubuhanzi n’umuco.
Iki gitaramo ni kimwe mu bikubiye mu rugendo rwe ‘Plenty Love World Tour’, rugamije kumenyekanisha album nshya ya The Ben yitwa ‘Plenty Love’, iriho indirimbo 12.
The Ben wavukiye muri Uganda yavuze ko iki gihugu kimufiteho amateka akomeye dore ko yahahungiye akiri muto mbere yo kwerekeza muri Amerika. Yagiye ataramira muri Uganda kenshi kandi abakunzi be baho bakomeje kumwereka urukundo rudasanzwe.
Iki gitaramo ni kimwe mu byitezweho gukurura imbaga muri Uganda aho The Ben azaba akomeje urugendo rwe rwa muzika nyuma yo gukorera ibitaramo mu Bubiligi, mu Budage, no mu bindi bihugu.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…