Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Bigirimana Noella wahoze ari umuyobozi mukuru wungirije wa RBC afungwa iminsi 30 y’agateganyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2025.
Kuwa 25 werurwe 2025 nibwo ubushinjacyaha bwasabiye Bigirimana Noella gufungwa iminsi 30 y’agateganyo buvuga ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gutanga isoko rya leta mu buryo bunyuranyije n’amategeko.
Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro rwategetse ko Noella afunga byagateganyo mu gihe hagishakishwa ibimenyetso by’icyaha akurikiranweho.
Rwategetse kandi ko umubyeyi we Mukarivuze Venantie na Dusabe Therese hari impamvu zikomeye zituma bakwekwaho ibyaha ariko bazakurikiranwa badafunzwe, bategekwa kujya bitaba ubushinjacyaha buri wa gatanu wa nyuma w’ukwezi mu gihe cy’amezi ane.
Mu iperereza byagaragaye ko Bigirimana yagize uruhare mu gutanga isoko ryahawe umubyeyi we, Mukarivuze, binyuze mu kigo Bio Pharmacia. Yahawe isoko ku wa 5 Ukwakira 2023, aho rimaze kwishyurwa agera kuri miliyoni 127 Frw. Ni isoko ryo gusana ibikoresho mu bitaro bitandukanye.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…