MU MAHANGA

Abantu batatu barasiwe mu Mujyi wa Goma

Mu ijoro ryo ku cyumweru rishyira ku wa mbere, tariki 31 Werurwe, ryaranzwe n’amasasu menshi mu duce twinshi muri komini ya Karisimbi mu Mujyi wa Goma, aho byibasiye abaturage.

Advertisements

Nk’uko amakuru aturuka muri ako gace abitangaza, mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere, habonetse imirambo itatu y’abantu bapfuye, yose yarashwe.

Ubwicanyi bwa mbere bwabereye mu gace ka Kasindi, muri Katoyi, ahagana mu ma saa munani. 

Umwe mu bagore bakoraga ubucuruzi bwa resitora muri ako gace, aho yarazwiho gucuruza ibiryo birimo ubugari n’isombe riherekejwe n’ikinono yarashwe n’abantu bitwaje imbunda.

Radio Okapi ivuga ko uwahohotewe, yarazwi cyane hafi y’umujyi wa Karisimbi, akaba asize umuryango w’akababaro, mu gihe abakoze icyaha bataramenyekana. 

Umurambo w’umuntu kabiri wavumbuwe yuzuranye amaraso mu gace ka Mabanga-Sud.

Nk’uko bamwe mu baturage babitangaza, inyeshyamba za M23 ni zo zagize uruhare muri iki gikorwa. Aho ngo uwahohotewe uvugwa ko ari umunyabyaha wamaganwe n’abaturage, bivugwa ko yarashwe muri urwo rwego.

Ikibazo nk’iki cyavuzwe mu majyaruguru ya Goma, ku nkombe z’ubutaka bwa Nyiragongo, ahaheruka n’ubundi gusangwa undi murambo wuzuye amasasu.

Abatangaze amakuru bavuga ko byabaye mu mboni y’inyeshyamba za M23.

Muri iryo joro kandi cyane cyane abatuye Kasika, Mapendo, Katindo, Majengo, Mikeno, n’utundi duce twa komini Karisimbi numvise urusaku rw’amasasu kugeza mu gitondo cya kare.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago