MU MAHANGA

Ibiganiro bya Luanda-Nairobi mu nzira yo kongera gutangira

Inama y’abakuru b’ibihugu by’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC) n’uwa Afurika y’Amajyepfo (SADC), yari iyobowe na Perezida wa Kenya n’uwa Zimbabwe, yafashe icyemezo cyo guhuza ibiganiro bya Luanda n’ibya Nairobi.

Advertisements

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi mpuzamahanga wa Zimbabwe, Prof. Amon Murwira, yavuze ko imyiteguro yo gutangiza ibiganiro bya Luanda-Nairobi birimbanyije.

Ibiganiro bya Luanda byari bigamije gukemura amakimbirane ari hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, naho ibya Nairobi byo byari byigamije gukemura ibiri hagati y’Abanye-Congo. Byombi byasaga n’ibyahagaze bitewe n’ubushake buke bwagaragajwe n’ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Muri rusange, ibi biganiro byahujwe kugira ngo hashakwe ibisubizo byafasha Uburasirazuba bwa RDC n’akarere muri rusange kubona amahoro n’umutekano birambye, nyuma y’imyaka myinshi bihungabanywa n’imitwe yitwaje intwaro.

Kugira ngo ibi biganiro bihurijwe hamwe bigende neza, hashyizweho abahuza batanu ari bo Olusegun Obasanjo wayoboye Nigeria, Uhuru Kenyatta wayoboye Kenya, Catherine Samba Panza wa Repubulika ya Centrafrique, Sahle-Work Zewde wa Ethiopia na Kgalema Motlanthe wa Afurika y’Epfo.

Tariki ya 24 Werurwe 2025, abakuru b’ibihugu basabye Umuyobozi wa EAC, Perezida Dr. William Samoei Ruto, na Emmerson Mnangagwa wa SADC kuganira n’aba bahuza mu gihe kitarenze icyumweru mbere y’uko batangira inshingano bahawe.

Ku wa 30 Werurwe, Minisitiri Murwira yatangaje ko imyiteguro y’ibiganiro bya Luanda-Nairobi igeze ku rwego rwo hejuru, kandi ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’abahuza izaba mu gihe cyagenwe.

Minisitiri Murwira yagize ati “Dutekereza ko iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ishobora kuba igihe icyo ari cyo cyose uhereye ubu, kandi izubahiriza igihe ntarengwa cyashyizweho cy’iminsi irindwi.”

Yakomeje asobanura ko tariki ya 28 Werurwe, gahunda y’iyi nama yanozwaga bwa nyuma kandi amabaruwa amenyesha aba bahuza imiterere yayo yari yamaze gushyirwaho imikono, agaragaza ko igitegerejwe ari ijambo ry’abayobozi b’iyi miryango.

Umunyamabanga Uhoraho wa Leta ya Zimbabwe ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Ambasaderi Albert Chimbindi, na we yatangaje ko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo ibiganiro bya Luanda-Nairobi bitangire vuba.

Ambasaderi Chimbindi yatangaje ko inama ya Dr. Ruto, Mnangagwa n’aba bahuza iteganyijwe vuba “nubwo tutazi amatariki”, agaragaza ariko ko ari ngombwa gushima imbaraga ziri gukoreshwa kugira ngo ibe.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago