Umugabo w’imyaka 61 wo mu Kagari ka Rurangazi, Umudugudu wa Kigarama, ubwo yari mu murima ahinga ku wa 28 Werurwe 2025, yabonye grenade agira ngo ni iteke, yewe ayitahana mu rugo.
Uyu mugabo yitwa Habinshuti Euraste wo mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi, amakuru avuga ko yabonye grenade mu murima ayitiranya n’iteke, gusa yaje kubwirwa ko ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’ ubwo yerekezaga murugo.
Ubwo yari mu nzira ataha, yahuye n’umugabo w’inkeragutabara amubwira ko icyo atahanye ari igisasu cyo mu bwoko bwa ‘grenade’, amusaba kukizibukira.
Uyu muturage we yavuze ko atarazi icyo atwaye ku buryo yarikumenya ko ari igisasu.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme yabwiye IGIHE ko iyo grenade bakiyibona, inzego z’umutekano zahise zibimenyeshwa.
Ati “Yageze mu nzira, ahura n’umuntu w’inkeragutabara wahoze mu gisirikare, amubwira ko ari grenade, ahita ayishyira hasi, maze bahita batumenyesha, duhamagara abasirikare bajya kuyitegura.”
Meya Ntazinda yavuze ko iyo grenade bigaragara ko yari ishaje cyane, abihuza n’uko agace ka Nyagisozi kahoze mu gice cya ‘Zone Turquoise’ yari muri Perefegitura ya Gikongoro.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…