INKURU ZIDASANZWE

Col. Kaina yasubiriye mu gushaka guhirika ubutegetsi bwa Tshisekedi

Colonel Innocent Kaina wigeze kuba ari mu basirikare bakuru b’umutwe wa M23, yamaze gushinga undi mutwe ugamije kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Advertisements

Mu mpera za 2012 ubwo M23 yigaruriraga ibice byo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo birimo Umujyi wa Goma, Kaina ari mu basirikare bakuru bari bayoboye ingabo z’uyu mutwe.

Muri 2013 ubwo M23 yirukanwaga i Goma n’ingabo zirimo iza SADC na MONUSCO, uyu musirikare yahise ahungira muri Uganda ndetse mu Ugushyingo 2021 ubwo uriya mutwe wuburaga imirwano ari mu basirikare banze kuwiyungaho.

Kaina icyakora yavuze ko n’ubwo atakiri kumwe na M23 hari abana be bari kurwana muri uyu mutwe.

Mu gihe M23 kuri ubu igenzura ibice byinshi byo mu burasirazuba bwa RDC birimo imijyi ya Goma na Bukavu, Colonel Innocent Kaina na we yamaze gushinga umutwe na wo ufite umugambi wo kurwanya ubutegetsi bw’i Kinshasa.

Ni umutwe uyu mugabo yise ‘Coalition Nationale Pour la Libération du Congo’ (CNLC), mu gihe igisirikare cyawo cyitwa Forces Nationale pour Liberation du Congo (FNLC).

Itangazo uyu mutwe wasohoye ku wa 30 Werurwe ryerekana ko Colonel Innocent Kaina ari we Mugaba Mukuru w’ingabo za FNLC, mu gihe umuvugizi wazo yitwa Major Kasereka André.

Muri iryo tangazo, uyu mutwe bigaragara ko ufite icyicaro ahitwa Aveba mu ntara ya Ituri, ba nyirawo bavuga ko mu byatumye bahitamo kujya iy’ishyamba harimo “imyitwarire y’ubutegetsi bwa Kinshasa irangwa no kuba butarajwe ishinga n’imibabaro abanye-Congo baterwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.”

Mu byo Kaina n’umutwe we banenga Leta ya Kinshasa, harimo ruswa, icyenewabo, kugura abo ishaka kwiyegereza, guta muri yombi abana mu buryo bunyuranyije n’amategeko, itoteza ndetse n’amacakubiri.

Uyu mutwe wagaragaje ko hakenewe ko abanye-Congo bahabwa serivisi mu cyubahiro kandi biciye mu miyoborere myiza; ikindi akaba ari ngombwa ko RDC ivanwa mu bibazo irimo biterwa no kwikunda kw’abayiyobora.

Kaina yashinze muri Ituri umutwe ugamije kuvanaho ubutegetsi bwa RDC, nyuma y’iminsi mike Thomas Lubanga usanzwe ari inshuti ye na we ashinze mu ntara ya Ituri umutwe ufite gahunda nk’iyo yise Convention pour la Révolution Populaire (CRP).

Col. Innocent Kaina yagarutse mu kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi uyoboye RD Congo

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago