MU MAHANGA

Perezida wa Burkina Faso yatanze imbabazi ku bantu bashatse guhirika ubutegetsi

Umukuru w’igihugu cya Burkina Faso Captain Ibrahim Traore, yatanze imbabazi ku basirikare 21 bahamijwe ibyaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaoré mu 2015.

Advertisements

Imbabazi Perezida Traore yatanze zamenyekanye binyuze mu iteka ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2025.

Compaore yagiye ku butegesti mu 1987 nyuma ya ‘coup d’état’ yasize yishe Thomas Sankara wari Perezida w’iki gihugu.

Itangazo Traore yashyize hanze ryo gutanga imbabazi kuri aba basirikare ryagiraga riti “Abantu bahamijwe ibyaha n’urukiko kubera ibikorwa bakoze ku wa 15 na 16 Nzeri 2015 bahawe imbabazi.”

AFP yatangaje ko ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri iki gihugu, Gilbert Diendere, uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Djibril Bassole, n’abandi bari bafite amapeti ya jenerali babiri bakatiwe imyaka 20, abandi bakatirwa gufungwa imyaka 10.

Bamwe mu bababariwe harimo abohoze bayobora ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ubwicanyi, ndetse n’ubugambanyi.

Abasirikare bababariwe bazahita basubizwa mu gisirikare cy’igihugu kugira ngo batange umusanzu mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byazahaje Burkina Faso.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago