Umukuru w’igihugu cya Burkina Faso Captain Ibrahim Traore, yatanze imbabazi ku basirikare 21 bahamijwe ibyaha byo kugerageza guhirika ubutegetsi bwa Blaise Compaoré mu 2015.
Imbabazi Perezida Traore yatanze zamenyekanye binyuze mu iteka ryakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga ku wa 1 Mata 2025.
Compaore yagiye ku butegesti mu 1987 nyuma ya ‘coup d’état’ yasize yishe Thomas Sankara wari Perezida w’iki gihugu.
Itangazo Traore yashyize hanze ryo gutanga imbabazi kuri aba basirikare ryagiraga riti “Abantu bahamijwe ibyaha n’urukiko kubera ibikorwa bakoze ku wa 15 na 16 Nzeri 2015 bahawe imbabazi.”
AFP yatangaje ko ari Umugaba Mukuru w’Ingabo muri iki gihugu, Gilbert Diendere, uwahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Djibril Bassole, n’abandi bari bafite amapeti ya jenerali babiri bakatiwe imyaka 20, abandi bakatirwa gufungwa imyaka 10.
Bamwe mu bababariwe harimo abohoze bayobora ingabo zishinzwe kurinda umutekano w’Umukuru w’Igihugu, bahamijwe ibyaha byo guhungabanya umutekano w’igihugu, ubwicanyi, ndetse n’ubugambanyi.
Abasirikare bababariwe bazahita basubizwa mu gisirikare cy’igihugu kugira ngo batange umusanzu mu guhangana n’ibikorwa by’iterabwoba byazahaje Burkina Faso.
Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…
Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…
Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…