RDC-Kisangani: Abaturage basabwe kutagira ubwoba mugihe M23 iri hafi kubageraho

Kuwa Mbere tariki 31 Werurwe, ubwo hafungurwaga inama isanzwe yo muri uko Kwezi, Perezida w’inteko y’Intara ya Tshopo, Mattheus Kanga Londimo, yongeye kuburira abaturage cyo kuba maso no kugira ubumwe mu gihe hari ibibazo by’umutekano.

Imbere y’abadepite bo mu Ntara, yasabye abaturage ba Kisangani kutagira ubwoba imbere y’ibihuha bivuga iterambere ry’inyeshyamba za M23, muri iyi Ntara nkuko tubikesha Radio Okapi.

Yavuze ku cyo bita amahano yakozwe n’Ingabo za Uganda n’u Rwanda mu myaka ya za 2000 i Kisangani, ashimangira ko Inyeshyamba za AFC/M23 “zidafite ikaze” muri uyu mujyi kandi ashimangira ko ari ngombwa kurwanya amakuru y’ibinyoma akwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mattheus Kanga yasabye ko hajyaho ubukangurambaga bwo kurwanya amakuru y’ibinyoma no kugambanira igihugu, ahamagarira abaturage “kugaragaza ibyo badashira amakenga”.

Yishimiye ishyirwaho rya komite ishinzwe ‘resistance’ y’intara, yatangijwe ku bufatanye na guverinoma y’intara, igamije gutegura abaturage kwirwanaho no kurinda igihugu cyabo.

Amakuru avuga ko umutwe wa M23 ukomeje urugendo rwayo, ari nako isatira umujyi wa Kisangani.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *