Tshisekedi yagabanyirije ibihano abanyamerika bari bahamijwe no gushaka guhirika ubutegetsi bwe
Umukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, yategetse ko Abanyamerika bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo kugerageza kumukorera coup d’état bagabanyirizwa ibihano.
Ku wa 25 Mutarama uyu mwaka ni bwo Urukiko rwa Gisirikare muri Congo rwari rwakatiye urwo gupfa abantu 37 barimo Abanyamerika batatu, nyuma yo kubahamya icyaha cyo kugerageza guhirika ubutegetsi.
Aba bantu bari baratawe muri yombi muri Gicurasi 2024, ubwo bo n’uwitwa Christian Malanga wari ubayoboye bagabaga igitero ku rugo rwa Vital Kamerhe usanzwe ari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya RDC no ku ngoro y’Umukuru w’Igihugu.
Christian Malanga wari ufite ubwenegihugu bwa Amerika icyo gihe yahise araswa, mu gihe umuhungu we witwa Marcel Malanga bari kumwe n’abandi Banyamerika babiri batawe muri yombi mbere yo gukatirwa urwo gupfa.
Perezida Tshisekedi mu iteka rye ryaraye risomewe kuri Televiziyo n’umuvugizi we, Tina Salama, yatangaje ko igihano cy’urupfu yari yarakatiye Marcel Malanga cyagabanyijwe kigirwa icyo gufungwa burundu.
Ni na ko bimeze ku bandi bagenzi be b’Abanyamerika: Taylor Christa Thomson na Zalman Polun Benjamin.
Perezida Tshisekedi yahaye inshingano Minisitiri w’Ubutabera, Constant Mutamba, zo guhita ashyira mu bikorwa ririya teka.
