MU MAHANGA

Umutoza wa Real Madrid Carlo Ancelotti yatangiye kuburanishwa

Umutoza w’ikipe ya Real Madrid, Carlo Ancelotti yagaragaye mu rukiko rwo mu murwa mukuru wa espagne, aho yatangiye kuburanishwa ku cyaha cyo kunyereza imisoro.

Advertisements

Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, Ancelotti, nibwo yageze mu rukiko rukuru ruherereye i Madrid, atangira kuburanishwa ibyaha akurikiranweho.

Uyu mutaliyani arashinjwa kugira amakuru ahishaa y’imishahara ye akanyereza imisoro mu mwaka we wa mbere ubwo yatoza ikipe ya Real Madrid, 2014 na 2015, akaba yishyuzwa arenga miliyoni 1 y’amaeuro yarigitishije (£ 833.000).

Nk’uko ikinyamakuru Marca cyandikira muri Espagne cyabitangaje ngo ubwo uyu mutoza yabazwaga ku mafaranga bivugwa ko yarigitishije, Ancelotti yabiteye utwatsi.

Yagize ati “Njyewe mu mwaka wa mbere ngurwa na Real Madrid nari nshishikaye no kwakira miliyoni 6 mbumbe mu myaka 3 gusa, kandi nari nizeye ko ntakosa ryakozwe. Ikindi sinigeze nakira ubutumwa ubwari bwo bwose buvuga ko burimo ku nkurikirana.”

‘Igihe Real Madrid yansabye kuyitoza sinazuyaje- ku bijyanye no guhererekanya uburenganzira bw’imikoranire – nahamagaye umujyanama wanjye w’icyongereza ntabwo nigeze njya muri icyo kibazo kuko ibintu byose byasaga naho biri gukorwa mu buryo bwiza kuri njye. Sinatekerezaga ko bishobora kuba birimo uburiganya, n’ubwo nisanze ndi hano, ndizera ko ibintu bitakozwe neza.”

Ancelotti ahakana amakosa yose kandi yiyemeje kurwanya ibyo aregwa. Yitabye urukiko nyuma yamasaha make Real Madrid itsinze Real Sociedad mu gikombe cya Copa del Rey.

Uyu musaza ukomoka mu Butaliyani mbere yari yemeye ko atishyuye umusoro mu 2014 ariko yicuza amakosa ayegeka kubari abacungamari be.

Yashimangiye ko nta tegeko na rimwe yarenze mu 2015 kuko atigeze amara iminsi 183 muri Espagne ku buryo byari bikeneye kwishyura umusoro. 

Aha ubushinjacyaha bushimangira ko bikurikiranyeho ibyaha byo kuba yarakwepye umusoro Ancelotti yakoze mbere y’uko yerekeza gutoza ikipe ya Bayern Munich kugeza mu mwaka 2016.

Nk’uko Sport ibitangaza, abashinjacyaha basabye ko Ancelotti yafungwa imyaka ine aramutse ahamwe n’icyaha aregwa.

Ancelotti mu kwisobanura ku bibazo ashinjwa, yemeza ari umwere.

Yatangarije abanyamakuru ati: “Iyi ni inkuru ishaje.’ Ubushinjacyaha bwizera ko nari mpatuye mu 2015, kandi ndizera ko atariko biri.”

Yongeye ati “Ibintu byose bimeze neza kandi byarishyuwe, urubanza ruri mu maboko y’abavoka banjye. Nzi neza ko ndi umwere. Reka dutegereze icyemezo cy’ubucamanza buzafata.”

Carlo Ancelotti yatangiye kuburanishwa ku cyaha cyo kunyereza umusaro

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago