RBL: APR BBC igiye kwakira REG BBC mu mukino wo guhigana
Kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025, hateganyijwe imikino ibiri ikomeye ya shampiyona y’icyiciro cya mbere mu bagabo izabera muri Petit Stade, ubwo APR BBC izaba yakiriye REG BBC naho Orion BBC nayo izaba yakiriye Tigers BBC.
Gusa hari umukino utegerejwe na benshi ni uzahuza hagati ya APR BBC iri ku mwanya wa mbere wa shampiyona by’agateganyo na REG BBC bakurikiranye ku rutonde.
Ni APR BBC izaba ishaka intsinzi ya 14 yikurikiranya muri shampiyona kuko kugeza kuri ubu niyo kipe itaratakaza umukino n’umwe, ni mu gihe REG BBC izaba ishaka uko yakuraho aka gahigo ka APR BBC, ndetse ireba n’uko yakuraho imikino 15 imaze idatsinda n’ubundi APR BBC.
Mu mukino ubanza wa shampiyona, REG BBC yari yakiriyemo APR BBC, wabereye muri BK Arena, tariki 7 Werurwe 2025, APR BBC yatsinze REG BBC bigoranye ku manota 64-61, hitabajwe iminota y’inyongera (overtime), kuko iminota isanzwe y’umukino yari yarangiye amakipe yombi anganya amanota 59-59.
Umukino wa APR BBC na REG BBC uzakinwa ku isaha Saa Mbili n’Igice (20h30) z’ijoro gusa uzaba wabanjirijwe n’umukino wa Orion BBC na Tigers BBC uzaba ku isaha ya Saa Kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).
ibi kandi biraza gushyira aheza Orion BBC mugihe yaramuka itsinze Tigers BBC kuko yaba yizeye gukomeza kuguma mu makipe ahatanira imyanya ine ya mbere.
Ariko kandi Tigers BBC izaba ishaka gutsinda uyu mukino mu rwego rwo gushaka kwizera ko yakomeza gushaka imyanya ine kugira ngo izakine playoffs.
APR BBC kugeza kuri ubu niyo ifite ihagaze neza mu kugira abakinnyi bakomeye muri shampiyona ya Rwanda Basketball League dore ko iri no myiteguro yo kuzitabira imikino ya BAL mu gice cya Nile Conference izabera i Kigali mu Kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka.
Muri uyu mukino kandi APR BBC itegerejwe gukinisha abakinnyi bayo bashya iheruka kugura izakina muri iryo rushanwa rya Basketball Africa League (BAL) mu gukomeza kubamenyereza n’abandi basanze mu ikipe.
Amatike y’iyi mikino yamaze kujya hanze aho, mu myanya isanzwe (Regular) itike igura ibihumbi 10 Frw, naho VIP ikaba igura ibihumbi 15 Frw, ni mugihe kandi hari ndi myanya yegereye ku kibuga irimo East/West CourtSide ihagaze ibihumbi 15 Frw naho South CourtSide igura ibihumbi 20 Frw. Itike yawe ikwemerera kureba iyo mikino uko ari ibiri.

