RWANDA

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda yagiriye uruzinduko rw’akazi muri Brésil

Nk’uko byatangajwe ku mbuga nkoranyambaga za RDF, Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda, Juvenal Marizamunda, ari muri Brésil, aho yagiriye uruzinduko rw’akazi ruzamara iminsi ine.

Advertisements

Ni uruzinduko Minisitiri w’Ingabo yitabiriye ku butumire bwa mugenzi we wo muri kiriya gihugu cyo muri Amerika y’amajyepfo, Jose Mucio Monteiro Filho.

Muri uru ruzinduko, Minisitiri Juvenal Marizamunda yaherekejwe n’abarimo Brig. Gen. Patrick Karuretwa usanzwe ari Perezida w’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare.

RDF ibinyujije ku rubuga rwayo rwa X yatangaje ko aba bombi bari kumwe na Amb. Lawrence Manzi uhagarariye u Rwanda muri Brésil, kuri uyu wa Gatatu bitabiriye imurikabikorwa mpuzamahanga rya gisirikare n’umutekano rizwi nka LAAD 2025 riri kubera mu mujyi wa Rio de Janeiro.

Iri murikabikorwa ni ryo rya mbere rinini rya gisirikare rinini kurusha andi muri Amerika y’amajyepfo.

Minisitiri Marizamunda n’abo bari kumwe ubwo baryitabiraga, baboneyeho umwanya wo guhura no kuganira n’abayobozi batandukanye baryitabiriye.

Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Juvenal arikumwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Brésil
Minisitiri w’ingabo yahawe ikaze muri Brésil

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago