Umusore yatawe muri yombi nyuma yo gusanga afata abana ku ngufu abashukishije filime z’urukozasoni

Umusore w’imyaka 19 y’amavuko ukomoka muri Nigeria yatawe muri yombi nyuma yo gushinjwa ibirego byo gufata abana akabasambanya abashukishije filime z’urukozasoni (Pornography).

Uyu musore afungiye i Hammond mu gace ka Tangipahoa Parish iherereye ku mupaka y’Amajyepfo ashyira Uburasirazuba muri Leta ya Louisiana mu gihugu cya Amerika ari naho yaratuye.

Aya makuru yatangajwe n’ibiro bya Polisi bikorera Tangipahoa Parish mu itangazo ryashyize hanze ku mbuga nkoranyambaga kuwa 3 Mata 2025.

Uyu musore witwa Ugochukwu Chukwudi akurikiranweho ibyaha by’amashusho agera 41 ya filime z’urukozasoni yeretse abana bari munsi y’imyaka 13 na 23, bose yerekaga izo filime z’urukozasoni harimo n’abangavu.

Ibiro bya Polisi bikora mu rwego rw’ibikorwa bitandukanye birimo iby’ibibasire ku mbuga za interineti by’umwihariko ku bana (ICAC) byatangiye gukora iperereza muri Werurwe kohereza amashusho atemewe agaragaza abana bahohotewe bakoreshwa imibonano mpuzabitsina bohererezanya binyujijwe kuri za interineti.

Ni muri urwo rwego uyu musore yaje gufatwa nyuma y’icyo kigo gikoze iperereza rikagaragaza Chukwudi ari mu bakoze ibyo bikorwa bigize icyaha, aho yaje gutabwa muri yombi kuwa Mbere tariki 31 Werurwe 2025.

Icyo kigo ntabwo cyasobanuye uburyo yafashe Chukwudi n’uburyo yoherezaga amashusho kuri abo bantu, ariko ikavuga ko ibikoresho yafatanwe yari afite igihe yafatwaga ryagaragaje amwe mu mashusho agera kuri 64 yakoresheje atemewe harimo n’ibikoresho byo gusambanya abana, aho benshi mu bahohotewe bari munsi y’imyaka 13.

Iki kigo cyavuze ko hari tsinda riri mu bufatanye n’umushinjacyaha mukuru Attorney Liz Murrill kandi ko ishami rya polisi rya Hammond ariryo rizafata umwanzuro muri urwo rubanza.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *