Uwari Guverineri ku butegetsi bwa Tshisekedi yisunze M23

Joseph-Stéphane Mukumadi, wari mu bayobozi ba Tshisekedi akaba yari Guverineri w’Intara ya Sankuru, yemeje ko yisunze ihuriro rya AFC/M23 rikomeje kurwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Kuri uyu wa Kane, tariki 3 Mata, nibwo aya makuru yamenyekanye biturutse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’uyu muyobozi aho yavuze yinjiye muri uyu mutwe mu rwego rwo gushyigikira impinduramatwara y’aba barwanyi.

Yagize ati ”Ndi umunyamuryango wa AFC/M23 ndashaka kungurana ibitekerezo n’umuhuzabikorwa w’uyu mutwe ku bibazo bireba Repubulika. Ndizera ko inzira zose zo gukuraho abasenya igihugu ziboneye. Ndahamagarira Abanyekongo kwibona muri iyi mpinduramatwara”.

Uyu wahoze ari guverineri yamaganye ibyo asobanura nko gufata bugwate igihugu na rubanda rugufi bikorwa n’ubutegetsi. Joseph  Makumadi, yemeza ko ihuriro rya AFC, ariryo rishobora gutanga ibyiringiro by’igihe kirekire.

Yatorewe kuba Guverineri mu 2019 mu rwego rutavugwaho rumwe kuko kandidatire ye yabanje guteshwa agaciro bitewe n’uko ngo yari afite ubwenegihugu bw’Ubufaransa mbere yo kwemezwa na Komisiyo y’Igihugu y’Amatora ‘CENI’. 

Icyo gihe ngo Kandidatire ye yarwanijwe cyane cyane n’uwahoze ari Minisitiri w’itumanaho Lambert Mende.

Muri Gashyantare 2025, ishyaka rye, Action des Démocrates (AD), ryikuye mu ihuriro ry’ishyaka  ‘USN’ ribarizwamo Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo.

Joseph Mukumadi yashimye kandi uruhare rw’umuhuzabikorwa wa AFC, Corneille Nangaa, ngo afata nk’umuhuza w’abanga akarengane muri Congo.

Uyu Joseph aje muri AFC/M23, yiyongera kuri Jean-Jacques Mamba wabaye umwe mu barwanashyaka bakuru b’ishyaka MLC ndetse na Thomas Lubanga uherutse gutangaza ko yifatanyije n’uyu mutwe ubwo yari mu Bubiligi. 

Ni mu gihe ubwo M23 yafataga Goma na Bukavu hari abasirikare benshi ba FARDC na Wazalendo bahisemo kubisunga bafatanya urugamba.

Intara ya Sankuru yayoborwaga na Joseph Stéphane Mukumadi ni imwe mu Ntara 21 zigize Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ikaba agace kashyizweho mu mwaka 2015. Ikaba ifite ubuso bwa 104,331 Km² ku gice cyahoze kiri ku Ntara ya Kasai-Oriental.

Uwahoze ayobora intara ya Sankuru Joseph Stéphane Mukumadi yisunze AFC/M23

Src: Actualite.CD

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *