Abaturage ba Kinshasa batangiye kugira ingaruka z’ibiribwa kubera M23

Nyuma y’uko ikibuga cy’indege cya Goma, gifungiye ndetse n’umujyi waho ugafatwa mpiri na M23 mu mpera za Mutarama, byagize ingaruka kubyoherezwaga birimo ibiribwa n’ibindi bicuruzwa biva muri Kivu y’Amajyaruguru bijya mu murwa mukuru i Kinshasa.

Abatuye Umujyi mukuru w’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (Kinshasa) basanzwe batunzwe n’ibiribwa biva mu Burasirazuba bwa RDC by’umwihariko muri Ntara ya Kivu bahatiwe guhindura imirire yabo kuko ibicuruzwa hafi ya byose byabuze ku masoko.

Nk’uko bitangazwa na Deutsche Welle, gufunga Ikibuga cy’indege cya Goma, kuva umujyi wafatwa na M23 mu mpera za Mutarama, byagize ingaruka ku ruhererekane rwose rw’ibicuruzwa hagati ya Kivu na Kinshasa.

Ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byazamutse ibiciro ku rwego rwo hejuru nyuma yo kurangiza ibyari mu bubiko kandi ibigo bimwe bigemurira amasoko mato byabaye ngombwa ko bifunga.

Ku bw’ibyo abaturage baturiye umujyi wa Kinshasa batangiye gutaka inzara nyuma y’uko ibiribwa bibuze ku isoko n’ibihari bikaba bihenze cyane.

Ibi byose biraterwa n’uko umutwe wa M23 wamaze gufata ibice byinshi mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ariko kandi impande zombi zikaba kugeza kuri ubu zitarumvikana yaba inyeshyamba za M23 na Leta ya Congo iyobowe na Felix Tshisekedi.

Kubona ibiribwa ku masoko i Kinshasa bikomeje kugorana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *