Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije
Ku munsi w’ejo kuwa Kane tariki 3 Mata nibwo hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wa Guverinoma yitabye Imana ariko bitaremezwa neza.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yemeje urupfu rwa nyakwigendera Alain Mukuralinda wari umuvugizi wungirije wayo ko yitabye Imana aguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal aho yaramaze iminsi mike arwariye.
Mu makuru yatanzwe n’ibyo bitaro, yemeje ko Alain Mukuralinda yitabye Imana azize guharara ku mutima bitunguranye.
Ni uburwayi bivugwa ko yarasanzwe arwaye ariko bidakanganye.
Alain Bernard Mukuralinda yitabye Imana bitunguranye ku myaka 55 y’amavuko.
Kuva ku mugoroba wo kuwa Kane benshi bacyumva inkuru yo kwitaba ku y’umugabo, abantu benshi bashenguwe n’urupfu rw’uyu mugabo wapfuye bitunguranye.
Ni mu butumwa bw’akababaro bwagiye busangizwa hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga n’abantu batandukanye yaba abanyapolitike n’abandi bari basanzwe bamuzi.
Alain Mukuralinda mbere yuko akora mu bushinjacyaha, yari asanzwe ari umuhanzi ndetse anareberera inyungu z’abahanzi, kuri ubu akaba apfuye yari Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda umwanya yagiyeho tariki 14 Ukuboza 2021.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’ibiro bya Guverinoma y’u Rwanda byatangaje ko bwihanganishije umuryango wa nyakwigendera, inshuti ze, ndetse n’abagize amahirwe yo gukora na Alain Mukuralinda.