Harimo iyo yahimbiye ikipe y’igihugu; indirimbo 5 zintoranywa Alain Muku asize mu mitwe y’Abanyarwanda

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko uwari umuvugizi wungirije wayo Alain Bernard Mukuralinda yitabye Imana.

Ni inkuru yaje itunguranye kuko uyu mugabo wapfuye aguye mu bitaro by’Umwami Faisal aho yaramaze iminsi mike arwariye.

Alain Mukuralinda yitabye Imana ku myaka 55 y’amavuko, azize uburwayi bwo guhagarara ku mutima nk’uko byemejwe n’ibitaro by’Umwami Faisal biherereye Kacyiru.

Urupfu rwa Alain Muku rwashenguye benshi barimo abakundaga uyu mugabo wari n’umuhanzi uretse kuba yarakoraga mu nzego za Leta.

Uyu mugabo wari inshuti ya benshi bitewe n’uburyo yicishaga make agasabana n’abantu bamuganaga, uretse n’ibyo yabaye umwe mu bafashije abahanzi, urugero rwa hafi ni umuhanzi Nsengiyumva François wamamaye nka ‘Igisupusupu’.

Uyu Nsengiyumva François warusanzwe utuye Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi yaje kwisanga yamamaye i Kigali no mu Rwanda hose kubwo gucunguraga ‘Umuduri’.

Byose byari bitewe na nyakwigendera Alain Mukuralinda wamufashe akamugezayo…

Alain Mukuralinda uretse kuba umuhanzi yanakoze mu nzego za Leta zirimo kuba umuvugizi w’urwego rw’ubushinjacyaha bw’u Rwanda.

Yaje kugirwa umuvugizi wa guverinoma wungirije, umwanya yashyizweho tariki 14 Ukuboza 2021.

Gusa n’ubwo yakoraga mu nzego za Leta y’u Rwanda yanyuzagamo agakora mu nganzo dore ko na mbere hose yari umuhanzi waririmbye indirimbo z’Imana n’izindi zitandukanye.

Amakuru avuga ko ubusanzwe Alain Mukuralinda yatangiye kwandika indirimbo mu mwaka wa 2002.

Muri iy’inkuru turagaruka ku ndirimbo zabaye kimenywabose, Alain Mukuralinda wamamaye mu izina rya ‘Alain Muku’ mu buhanzi asigiye Abanyarwanda.

Harimo indirimbo yahimbiye amakipe hano mu Rwanda by’umwihariko ikipe y’igihugu y’u Rwanda ‘Amavubi’ ayita ‘Tsinda Batsinde’ yashyize hanze mu mwaka 2003, ni indirimbo ishishikariza abakunzi b’ikipe y’Igihugu kubifuriza intsinzi.

Indi ndirimbo yabiciye n’iyitwa ‘Gloria’ iririmbwa mu minsi mikuru by’umwihariko kuri Noheli ubwo akana ‘Yesu’ ‘Yezu’ kaba kavutse, igakunda no gukoreshwa cyane mu birori by’abana.

Indirimbo ‘Murekatete’ ikoze mu njyana ya ‘Zouk’ yagiye hanze mu mwaka 2003, ikundwa ku rwego rwo hejuru, ikaba ivuga ku rukundo umusore aba yarihebeye umukobwa.

Indirimbo ‘Rayon Sports’ iyi ni indirimbo kuva Alain Mukuralinda yayishyira hanze kugeza n’ubu ikizamurira amarangamutima menshi abakunzi ba Gikundiro yewe hari n’abayikunda kandi batayifana kubera umudiho urimo n’amagambo ayigize.

‘Umuseke Weya’ indirimbo y’urukundo ifite amagambo y’ubwenge kandi ashishoje, ni imwe mu zahimbwe na nyakwigendera Alain Muku zakunzwe bikomeye.

Alain Bernard Mukuralinda yakoze indirimbo nziza kandi nyinshi, yaba izo yahimbye mu ndimi zitandukanye zirimo igifaransa, igiswahili n’izindi.

Ni umugabo upfuye asize ibikorwa bifatika mu buhanzi Nyarwanda kandi benshi bashobora kureberaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *