Perezida Kagame yitabiriye umusangiro wahuje Abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 3 Mata, Perezida Paul Kagame yitabiriye umusangiro n’abaminisitiri b’ubuzima bo muri Afurika bitabiriye umuhango wo gutangiza ikigo cy’u Rwanda cyifashisha ubwenge buhangano (AI) mu gukusanya no kubika amakuru yerekeye ku buzima.

Uyu musangiro wateguwe na Visi Perezida w’Umuryango Susan Thompson Buffett Foundation ushinzwe ibikorwa mpuzamahanga, Prof. Senait Fisseha, aho witabiriwe n’abandi barimo abafatanyabikorwa mu by’ubuzima bo mu karere na Afurika.

Nk’uko byasobanuwe n’ibiro by’Umukuru w’Igihugu kuri uyu wa 4 Mata 2025, Perezida Kagame n’abandi bitabiriye iki gikorwa, baganiriye ku kamaro ko kubaka inzego z’ubuzima zihamye, binyuze mu kwishakamo ubushobozi n’ubufatanye bufitiye inyungu buri wese.

Byagize ati “Muri uku guhura, baganiriye ku kamaro ko kubaka inzego z’ubuzima z’ibihugu zihamye binyuze mu kwishakamo amafaranga no mu bufatanye bufitiye inyungu impande zose.”

Iki gikorwa kibayeho nyuma y’aho ku wa 3 Mata Perezida Kagame atangije ku mugaragaro inama yiga ku buryo ubwenge buhangano bwabyazwa umusaruro ku mugabane wa Afurika.

Umukuru w’Igihugu yagaragaje ko ubwenge buhangano buri kugira uruhare runini mu guhanga udushya no kwihutisha iterambere. Yasabye ibihugu bya Afurika kubukoresha kugira ngo bishobore guhatana n’ibyo ku yindi migabane.

Perezida Faure Essozimna Gnassingbé wa Togo ari mu bitabiriye iyi nama. Yagaragaje ko mu guhitamo ahazaza heza ha Afurika, ubwenge buhangano bukwiye gukoreshwa cyane mu nzego zirimo ubuzima, uburezi n’ubuhinzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *