INKURU ZAMAMAZA

Ubufaransa: Abadepite bateguye imyigaragambyo yo kwamagana ‘Visit Rwanda’

Mu Mujyi wa Paris mu Bufaransa guhera ku munsi wo Cyumweru tariki ya 6 Mata, hateguwe imyigaragambyo yiswe iyo kwamagana imikoranire ikipe ya Paris Saint-Germain yo muri kiriya gihugu ifitanye n’u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda.

Advertisements

Ni imyigaragambyo iteganyijwe kubera kuri Stade ya Parc des Princes PSG ikiniraho, nk’uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibivuga.

Ibyo bitangazamakuru bivuga ko abadepite bane bo mu ishyaka La France Insoumise (LFI) ari bo bagize uruhare mu gutegura iriya myigaragambyo.

Abo ni Clémence Guetté, Aurélien Taché, Thomas Portes na Carlos Martens Bilongo usanzwe ari Perezida w’itsinda rishinzwe ubucuti mu nteko zishinga amategeko z’u Bufaransa na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Aba mu itangazo rihuriweho basohoye, basabye PSG kureka kuba “icyitso cy’ubutegetsi bushyigikiye imitwe yitwaje intwaro ishinjwa ibikorwa bibi.”

Aba badepite kandi bashinje iriya kipe y’i Paris kuba igikoresho cya “Sportswashing” u Rwanda rwifashisha mu guhisha icyo bise uruhare rwarwo mu makimbirane akomeje kugwamo abantu mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Bunzemo bati: “Ntidushobora kwemera ko ikipe y’umupira w’amaguru yo mu Bufaransa, ikurikirwa n’amamiliyoni y’abafana ku Isi itanga umusanzu mu kwamamaza ubutegetsi bugira uruhare mu makimbirane nyamwinshi.”

Paris Saint-Germain isanzwe ifitanye imikoranire n’u Rwanda biciye muri Visit Rwanda, kuva muri 2019. U Rwanda kandi rufitanye imikoranire nk’iyo n’amakipe ya Arsenal yo mu Bwongereza ndetse na Bayern Münich yo mu Budage.

Kuva imirwano yahindura isura mu burasirazuba bwa RDC, leta y’iki gihugu biciye muri Minisitiri Thérèse Wagner Kayikwamba ushinzwe Ububanyi n’Amahanga yandikiye ariya makipe atatu iyasaba guhagarika imikoranire ifitanye n’u Rwanda; gusa ubusabe bwayo buza guterwa utwatsi.

Perezida Paul Kagame mu kiganiro yahaye Televiziyo ya CNN muri Gashyantare uyu mwaka, yavuze ko imbaraga RDC ikoresha ijya gusaba ariya makipe kureka gukorana n’u Rwanda izipfusha ubusa.

Ati: “Imbaraga bari gukoresha bajya gusaba Arsenal no ku bandi turi gukorana, n’ibindi n’ibindi, ni imbaraga ziri gupfa ubusa.”

Yunzemo ati: “Ntekereza ko bakerekeje imbaraga zabo mu gukemura ibibazo byabo no gushyira ku murongo politike yabo, mu buryo buboneye.”

Ikipe ya PSG yamamariza u Rwanda biciye muri gahunda ya Visit Rwanda

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago