U Bushinwa bwihimuye ku cyemezo giheruka gushyirwaho na Trump butangaza inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa bizajya bibwinjiramo biturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ni icyemezo Beijing yafashe nyuma y’uko ku wa Gatatu w’iki cyumweru Perezida Donald Trump na we yari yashyizeho inyongera y’umusoro ungana na 34% ku bicuruzwa byo mu Bushinwa wiyongera k’uwa 20% wari usanzweho, ibyatumye ugera kuri 54%.
Ku wa Gatanu ni bwo Minisiteri y’Imari mu Bushinwa yatangaje ko iki gihugu cyafashe icyemezo cyo kongera uriya musoro uzatangira gukurikizwa guhera ku wa 10 Mata.
Iyi Minisiteri yasobanuye ko yafashe kiriya cyemezo, mu rwego rwo “kubungabunga umutekano w’igihugu n’inyungu zacyo, ndetse no kuzuza inshingano mpuzamahanga zirimo kudapfa kuzamura ikiguzi.”
U Bushinwa bwari busanzwe busoresha ibicuruzwa bituruka muri Amerika 67%, ibisobanuye ko umusoro wahise ugera ku 101%.
Perezida Donald Trump ku wa Gatanu abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yannyeze u Bushinwa ko byabuyobeye ndetse bukaba bwataye umutwe.
Usibye kongera umusoro ku bicuruzwa bya Amerika, Beijing inavuga ko yamaze kwandikira Umuryango Mpuzamahanga w’Ubucuruzi (WTO) wamagana icyemezo Perezida Donald Trump aheruka gufata.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…