Umuraperi Eminem yabonye umwuzukuru, nyuma y’uko umukobwa we Hailie Jade abyaye umwana we wa mbere w’umuhungu.
Amakuru yo kwibaruka yamenyekanye ubwo Hailie Jade yajyaga ku rubuga rwa Instagram agasangiza amafoto y’uyu muhungu we aheruka kwibaruka kuri uyu wa Gatanu tariki 4 Mata 2025.
Ni amafoto yaherekejwe n’amazina y’uyu mwana, aho yamwise Elliott Marshall McClintock n’amagambo yo kwishimira ivuka ry’uyu mwana umaze ibyumweru bitatu, kuko yavutse tariki 14 Werurwe 2025.
Yagize ati “Ni ibyishimo bikomeye, ku by’umweru bitatu, ikibondo twibarutse.”
Hailie, usanzwe ukoresha imbuga nkoranyambaga akaba n’umwe mu bana batatu babyawe n’uwahoze ari umugore wa Eminem, Kim Scott yashakanye na Evan McClintock.
Aba bombi bashakanye mu mwaka 2023, nyuma yo kubana kuva mu 2016.
Amakuru y’inda ya Hailie yashyizwe ahagaragara umwaka ushize mu mashusho y’indirimbo na Eminem, aho yahaye se umwenda wihariye wa Detroit Lions wanditseho “Sogokuru”. Hamwe na jersey, Hailie yahaye Eminem igaragaza umwana bashaka kwibaruka, bituma atungurwa nk’uko bigaragara.
Inshuti magara za Eminem, zirimo 50 Cent, Dr. Dre, na Jimmy Iovine, bari mu bashyitsi bitabiriye ubukwe bwa Hailie. Bishimira ko biteguye kubona umuraperi mugenzi wabo Eminem agiye kuba Sogokuru.
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…