Umukobwa uheruka kuvugwa ko ari mu rukundo na Nel Ngabo yabiteye utwatsi-Amafoto

Umwe mu bakobwa bakora ubusizi akaba n’umuhanzi w’imideli, Umulisa Essy Williams, yahakanye amakuru avuga ko yaba ari mu rukundo na Nel Ngabo.

Uyu mukobwa yatangaje ko ari inshuti ye isanzwe, ahubwo ko afite undi musore bari mu rukundo bamaranye umwaka.

Essy yasobanuye ko amafoto yasakaye ari kumwe na Nel Ngabo yafashwe ubwo bari bagiye gutembera i Rebero, kandi ko kuyifotozanya n’inshuti ari ibisanzwe.

Essy Williams uherutse gusohora igisigo yise Rungano, ni umwe mu basizi bo mu itsinda Ibyanzu riyoborwa na Junior Rumaga. Kuri ubu, ari kwibanda ku buhanzi bw’imideli binyuze muri LE99Vintage, inzu yashinze nyuma y’urupfu rwa nyina.

Yize Amategeko muri University of Kigali, aho yarangije icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu 2023, kandi yatangiye kwiga icyiciro cya gatatu yifashishije amafaranga ava mu mirimo ye y’ubuhanzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *