Ikipe ya Arsenal Fc yo mu Bwongereza yifatanije n’u Rwanda Kwibuka31

Ikipe ya Arsenal FC ibarizwa muri shampiyona y’u Bwongereza yifatanyije n’Abanyarwanda mu bihe byo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze mu gihe u Rwanda rwifatanyije n’Isi mu gutangira Icyumweru cy’icyunamo n’umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo iyi kipe yo mu Bwongereza yagize iti “Uyu munsi turibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.”

Tariki ya 7 Mata ni Umunsi Mpuzamahanga ngarukamwaka Isi yose yibukaho Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye abasaga miliyoni mu mezi atatu gusa.

Arsenal ifitanye umubano n’u Rwanda kuko kuva muri Gicurasi 2018 Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwinjiye mu bufatanye n’iyi kipe yo mu Bwongereza, u Rwanda ruyibera umuterankunga wa mbere ku maboko y’imipira, aho yambara ‘Visit Rwanda’ ku kuboko kw’ibumoso ku ikipe nkuru, iy’abatarengeje imyaka 23 no mu ikipe y’abagore.

Ni amasezerano yafashije u Rwanda mu ngeri nyinshi, aho rubasha kwinjiza amafaranga aturuka mu bukerarugendo ndetse n’isura hamwe n’amateka yarwo akarushaho kumenyekana.

Muri ubu butumwa Arsenal Fc yashatse kugaragaza ko yifatanije n’u Rwanda n’Isi muri rusange mu bikorwa byo gutangiza icyumweru cy’Icyunamo n’umuhango wo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *