INKURU ZIDASANZWE

Putin agiye guhagarika intambara na Ukraine

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, yiteguye kwinjira mu biganiro bishobora gushyiraho ibihe by’ahahenge mu ntambara iri kubahuza na Ukraine, gusa ibyo bikazashoboka ari uko hatanzwe ibihamya byemeza ko Ukraine izubahiriza ibizaba bikubiye muri ayo masezerano.

Advertisements

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje amagambo yafashwe nko kutishimira imyitwarire y’u Burusiya, aho aheruka kuvuga ko “bagomba guhagarika kurasa ibisasu muri Ukraine. Sinkunda biriya bitero, ibisasu bikomeza kuza buri cyumweru kandi urubyiruko rwinshi ruri gupfa.”

Peskov yavuze ko Putin yiteguye ibiganiro, ati “ashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho agahenge, ariko agomba kwizezwa ko ibyaganiriweho bizubahirizwa.”

Uyu mugabo yavuze ko hari ibisubizo byinshi bikenewe birimo kubanza kumenya uburyo Ukraine izitwara, akavuga ko ubutegetsi bwayo muri iyi minsi butagenzurwa, kandi nabwo budafite ubushobozi bwo kugenzura bimwe mu bice by’abasirikare bayo.

Ikijyanye n’ibi biganiro byemeranyijweho mu kiganiro kuri telefoni cyahuje Trump na Putin, ndetse ubu Amerika iri kuganira n’u Burusiya ndetse na Ukraine buri gihugu ukwacyo, aho biteganyijwe ko ibi biganiro bizakurikirwa n’ibiganiro bihuriweho.

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago