INKURU ZIDASANZWE

Putin agiye guhagarika intambara na Ukraine

Umuvugizi w’Ibiro bya Perezida w’u Burusiya, Dmitry Peskov, yatangaje ko Perezida w’icyo gihugu, Vladimir Putin, yiteguye kwinjira mu biganiro bishobora gushyiraho ibihe by’ahahenge mu ntambara iri kubahuza na Ukraine, gusa ibyo bikazashoboka ari uko hatanzwe ibihamya byemeza ko Ukraine izubahiriza ibizaba bikubiye muri ayo masezerano.

Advertisements

Ibi bije nyuma y’uko Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, atangaje amagambo yafashwe nko kutishimira imyitwarire y’u Burusiya, aho aheruka kuvuga ko “bagomba guhagarika kurasa ibisasu muri Ukraine. Sinkunda biriya bitero, ibisasu bikomeza kuza buri cyumweru kandi urubyiruko rwinshi ruri gupfa.”

Peskov yavuze ko Putin yiteguye ibiganiro, ati “ashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho agahenge, ariko agomba kwizezwa ko ibyaganiriweho bizubahirizwa.”

Uyu mugabo yavuze ko hari ibisubizo byinshi bikenewe birimo kubanza kumenya uburyo Ukraine izitwara, akavuga ko ubutegetsi bwayo muri iyi minsi butagenzurwa, kandi nabwo budafite ubushobozi bwo kugenzura bimwe mu bice by’abasirikare bayo.

Ikijyanye n’ibi biganiro byemeranyijweho mu kiganiro kuri telefoni cyahuje Trump na Putin, ndetse ubu Amerika iri kuganira n’u Burusiya ndetse na Ukraine buri gihugu ukwacyo, aho biteganyijwe ko ibi biganiro bizakurikirwa n’ibiganiro bihuriweho.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

4 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago