Umukozi wo mu rugo yatawe muri yombi azira amagambo y’ingengabitekerezo

Umukobwa witwa Muhawenimana Caritas w’imyaka 23 y’amavuko amakuru aravuga ko yamaze gutabwa muri yombi n’inzego z’umutekano akaba akurikiranyweho amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside yanditse mu butumwa yasangije abantu kuri WhatsApp (Status), apfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni amagambo yumvikanisha ko atemera kwibuka Abatutsi bishwe, ahubwo ko we azibuka Abahutu.

Muhawenimana asanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Nyarugunga mu Kagari ka Nonko mu Mudugudu wa Kavumu. 

Yavukiye i Nyanza mu Murenge wa Busasamana mu Kagari ka Nyamure mu Mudugudu wa Gatare. Yavuye mu ishuri ubwo yari ageze mu mwaka wa kane w’amashuri abanza.

Inzego z’umutekano zamutaye muri yombi biturutse ku makuru y’ibanze yatanzwe n’abazi uyu mukobwa.

Ni mugihe kandi hatangiye gukorwa iperereza ry’imbitse kuri uyu mukobwa.

Caritas kandi ibi abivuze mu gihe u Rwanda n’Isi yose kuri uyu wa Mbere tariki 7 Mata 2025, hatangijwe Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 ibaye mu Rwanda.

Muhawenimana Carnitas yatawe muri yombi azira amagambo yo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *