Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa kuri uyu wa 7 Mata 2025, wasize Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe muri uwo muhango.
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko Ambasaderi Avraham Neguise, yasohowe nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bigize AU, byavuze ko bidashobora kwifatanya na we mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma y’ubu busabe, Umuyobozi wa AU, Mahmoud Youssouf yahise afata icyemezo cyo gusohora Amb. Avraham Neguise ahaberaga uyu muhango.
Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu Mudipolomate yasohowe, gusa abakurikiranira hafi ibya politike bavuga ko bifitanye isano no kuba Israel ishinjwa gukora Jenoside muri Gaza, ndetse ikaba yaramaganywe n’ibihugu byinshi bya Afurika birimo na Afurika y’Epfo yayigejeje no mu nkiko.
Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yashyize hanze, yagaragaje ko itanejejwe n’iki gikorwa cya AU.
Iti “Birababaje cyane kuba mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda, Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, Youssouf yarahisemo kuzana imyumvire ya politike yo kurwanya Israel. Iyi myitwarire ntabwo ari iyo kwihanganira, kuko mbere na mbere itesha agaciro abishwe (muri Jenoside), ndetse ikagaragaza ukutavuga rumwe ku mateka y’Abanyarwanda n’Abayahudi.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakomeje ivuga ko “Tugiye gufata ingamba za ngombwa mu bya dipolomasi ku barebwa n’iki cyemezo, mu kugaragaza uburyo iki gikorwa twacyakiranye uburemere.”
Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…
Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…
Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…
Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…
Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…
Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…