AMATEKA

Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia yasohowe mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabereye ku cyicaro gikuru cy’umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Ababa kuri uyu wa 7 Mata 2025, wasize Ambasaderi wa Israel muri Ethiopia, Avraham Neguise, yasohowe muri uwo muhango.

Advertisements

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yatangaje ko Ambasaderi Avraham Neguise, yasohowe nyuma y’ubusabe bw’ibihugu bigize AU, byavuze ko bidashobora kwifatanya na we mu muhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nyuma y’ubu busabe, Umuyobozi wa AU, Mahmoud Youssouf yahise afata icyemezo cyo gusohora Amb. Avraham Neguise ahaberaga uyu muhango.

Kugeza ubu ntiharatangazwa impamvu uyu Mudipolomate yasohowe, gusa abakurikiranira hafi ibya politike bavuga ko bifitanye isano no kuba Israel ishinjwa gukora Jenoside muri Gaza, ndetse ikaba yaramaganywe n’ibihugu byinshi bya Afurika birimo na Afurika y’Epfo yayigejeje no mu nkiko.

Mu itangazo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Israel yashyize hanze, yagaragaje ko itanejejwe n’iki gikorwa cya AU.

Iti “Birababaje cyane kuba mu muhango wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu Rwanda, Ambasaderi wa Israel i Addis Ababa yari yatumiwemo, Youssouf yarahisemo kuzana imyumvire ya politike yo kurwanya Israel. Iyi myitwarire ntabwo ari iyo kwihanganira, kuko mbere na mbere itesha agaciro abishwe (muri Jenoside), ndetse ikagaragaza ukutavuga rumwe ku mateka y’Abanyarwanda n’Abayahudi.”

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yakomeje ivuga ko “Tugiye gufata ingamba za ngombwa mu bya dipolomasi ku barebwa n’iki cyemezo, mu kugaragaza uburyo iki gikorwa twacyakiranye uburemere.”

Mahmoud Ali Youssouf uyoboye Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago