Joseph Kabila ashobora kwisunga ihuriro AFC/M23

Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko agiye kugaruka muri iki gihugu nyuma y’umwaka yarahunze.

Ibitangazamakuru birimo Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI) na Jeune Afrique byasubiyemo inyandiko ya Kabila avuga ko azataha “mu minsi iri imbere” kuko igihugu cyifashe nabi mu rwego rw’umutekano “no mu zindi nzego zose z’ubuzima bw’igihugu”, kugira ngo afashe gushaka ibisubizo.

Kabila yavuze ko nasubira muri RDC azahera mu burasirazuba bw’iki gihugu, ahakomeje kubera intambara y’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’umutwe wa M23.

Amakuru avuga ko uyu mugabo wayoboye RDC imyaka 18 na Moise Nyarugabo wigeze kuba Visi-Perezida wa RDC mu gihe cy’ubutegetsi bwe baba bateganya kwiyunga ku ihuriro Alliance Fleuve Congo ribarizwamo umutwe wa M23.

Ni amakuru yemejwe n’abarimo Olivier Kamitatu wahoze ari minisitiri muri leta ya Kinshasa akaba ubu ari umuvugizi w’umunyapolitiki Moïse Katumbi.

Mu butumwa yanditse ku rubuga X, Kamitatu yagize ati: “Guhitamo kwa Joseph Kabila kujya iburasirazuba, ahagenzurwa n’inyeshyamba, si ikimenyetso gusa: ni ukwibutsa ahazaza hacu dusangiye twese.”

Kabila aravugwa muri M23, mu gihe ubutegetsi bwa Perezida Félix Antoine Tshisekedi bwakunze kumushinja kuba umuterankunga mukuru w’uyu mutwe.

Ni ibirego nyirubwite n’abantu be ba hafi bakunze gutera utwatsi, bagasaba Kinshasa gutanga ibihamya by‘ibyo bamurega.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *