Perezida Kagame yakiriye umujyanama wa Donald Trump
Kuwa Kabiri, Perezida Paul Kagame yakiriye anagirana ibiganiro na Massad Boulos, umujyanama mukuru wa Perezida Donald wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bibazo bya Afurika.
Perezidansi y’u Rwanda ibinyujije ku rubuga rwa X, yatangaje ko Umukuru w’Igihugu, Boulos ndetse n’intumwa yari ayoboye “bagiranye ibiganiro bitanga umusaruro ku mikoranire “igamije kugera ku mahoro arambye mu Karere k’Ibiyaga Bigari na gahunda zo kongera ishoramari rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu nzego z’ingenzi ku bukungu mu Rwanda no mu karere muri rusange”.
Umujyanama wa Trump mu kiganiro yahaye itangazamakuru, yavuze ko we na Perezida Kagame baganiriye ku mikoranire ya bugufi mu rugendo rugamije amahoro n’umutekano n’ubufatanye hagati y’ibihugu, ndetse hakaba hari ubushake bwo kugera ku mahoro.
Ati: “Dushyigikiye umutekano n’ubusugire bw’ibihugu byose muri aka karere. Hari sosiyete nyinshi z’Abanyamerika zashoye imari mu Rwanda, Guverinoma y’u Rwanda ifite icyerekezo cyo kuba iya mbere mu bukungu kandi ifite abaturage biteguye gushyigikira icyo cyerekezo.”
Yakomeje agira ati: “Twiteguye gukorana n’u Rwanda kugira ngo iyo ntego igerweho. Ni yo mpamvu gushakira igisubizo amakimbirane yo muri RDC ari ingenzi cyane kuko bizatuma amahirwe y’akarere atabyazwa umusaruro atangira gukoreshwa.”
Boulos yasobanuye ko mu biganiro yagiranye na Perezida Kagame, yasanze ashyigikiye icyo cyerekezo cyo kugira ngo amahoro aboneke.
Yavuze ko Leta Zunze Ubumwe za Amerika zishyigikiye ko amahoro aboneka mu karere, kandi ko ari cyo Perezida Trump yiyemeje ku buyobozi bwe.
Ati: “Turashaka kubona amahoro arambye mu karere. Perezida Trump ni perezida ushaka amahoro, ashyigikiye amahoro. Ni yo mpamvu turi hano, ni yo mpamvu ndi hano.”
Yunzemo ati: ” [Trump] arashaka ko aya makimbirane arangira vuba. Yumva neza ko abaturage bababaye bihagije, by’umwihariko muri aya makimbirane amaze imyaka irenga 30. Igihe kirageze ngo amahoro aboneke.”
Boulos yahuye na Perezida Kagame nyuma yo guhura na ba Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, William Ruto wa Kenya ndetse na Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda.
