MU MAHANGA

Gen. Muhoozi yibasiye Guverineri wa Ituri muri Congo asaba ko akurwaho

Gen. Muhoozi Kainerugaba, umugaba Mukuru w’ingabo za Uganda akaba n’umujyanama wa Perezida Yoweri Museveni mu bikorwa bya gisirikare wihariye, yasabye ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kweguza Guverineri wa Ituri.

Advertisements

Gen Muhoozi yibasiye cyane Guverineri wa Ituri, Lt Gen Johny Nkashama Loboya, amushinja kugerageza kwitambika ibikorwa by’ingabo za Uganda byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro irimo CODECO.

Mu butumwa Gen Muhoozi yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yise Lt Gen Luboya umuntu utagira ubwenge, ateguza ko vuba ingabo za Uganda zizamuta muri yombi.

Byatumye Umugaba Mukuru wungirije w’ingabo za RDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, Lt Gen Jacques Ychaligonza Nduru, ateguza ko Gen Muhoozi nakomeza kwibasira Lt Gen Luboya, igihugu cyabo kizabyamagana.

Kuri uyu wa 10 Mata 2025, Gen Muhoozi yasabye Leta ya RDC guhagarika ubwicanyi bukorerwa Abahima n’Abatutsi mu burasirazuba bw’iki gihugu, gukuraho Guverineri Luboya, ikanishyura Uganda ibyangiritse ubwo Abanye-Congo batwikaga Ambasade yayo mu gihe bari mu myigaragambyo muri Gashyantare.

Yagize ati “Ndasaba RDC ibintu bitatu: (a) guhagarika kwica abantu banjye, Abahima-Tutsi, gukuraho Guverineri mubi cyane wa Ituri Luboya, (c) kutwishyura Ambasade yacu mwatwitse.”

Lt Gen Luboya ayobora Ituri kuva muri Gicurasi 2021 ubwo Perezida Felix Tshisekedi wa RDC yashyiraga iyi ntara na Kivu y’Amajyaruguru mu bihe bidasanzwe bya gisirikare.

Guverineri wa Ituri yasabwe gukurwaho

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago