Tundu Lissu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania yongeye gutabwa muri yombi

Ishyaka CHADEMA ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania, ryemeje ko usanzwe ariyoboye ariwe Tundu Lissu yatawe muri yombi na polisi nyuma yo kwitabira mitingi mu karere ka Ruvuma ko mu majyepfo y’icyo gihugu.

CHADEMA mu itangazo yasohoye ku wa Gatatu tariki ya 9 Mata, yavuze ko hari n’abandi bategetsi benshi bo muri iryo shyaka batawe muri yombi bari bari kumwe n’umukuru waryo.

CHADEMA yavuze ko Lissu yatawe muri yombi nyuma gato yo kurangiza iyo mitingi. Nta cyo polisi yari yatangaza kuri ibi ishinjwa.

Amashusho yatangajwe na ririya shyaka agaragaza Lissu ashinja polisi kumutambamira ikamubuza kuva ahabereye iyo mitingi.

Lissu yagize ati: “Mitingi yabaye mu mahoro, buri kintu cyose cyagenze neza ariko imikino ya polisi ndayizi, [polisi] ikora mu nyungu z’ishyaka riri ku butegetsi rya CCM.”

Yakomeje agira ati: “Barimo kumbuza kujya mu modoka yanjye. Ubu niba ari uko bimeze, singenda ndetse ndarara hano.”

Impirimbanyi ziharanira uburenganzira bwa muntu zagiye zishinja ubutegetsi bwa Perezida wa Tanzania Samia Suluhu Hassan kwibasira abatavuga rumwe na bwo, mbere y’amatora ateganyijwe kuba mu Kwakira uyu mwaka, ibyo leta yo ihakana.

Mu byumweru bya vuba aha bishize, Tundu Lissu yakoze mitingi mu bice bitandukanye by’igihugu.

Ubutumwa bw’ingenzi yagiye ageza ku mbaga y’abitabiriye izo mitingi, ni uko nta mahirwe ahari yuko amatora azaba mu bwisanzure no mu mucyo, igihe cyose nta mavugurura arakorwa.

Lissu, w’imyaka 57, arashaka ko haba impinduka mu kanama k’amatora, akavuga ko katagomba kubamo abantu bashyirwaho mu buryo butaziguye na Perezida Samia Suluhu Hassan.

Uyu mukuru wa CHADEMA yakomeje gusubiramo intero igira iti: “Nta mavugurura, nta matora”.

Lissu yakunze gutabwa muri yombi bya hato na hato, ndetse mu mwaka wa 2017 ku butegetsi bw’uwari Perezida John Magufuli yarokotse igerageza ryo kumwica ubwo yaraswaga amasasu 16.

Tundu Lissu yatawe muri yombi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *