Umugaba w’ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka yagiranye ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’ingabo za Ghana bigamije ubufatanye
Kuwa Gatatu tariki 9 Mata, Umugaba w’Ingabo z’u Rwanda zirwanira ku butaka, Maj. Gen. Vincent Nyakarundi, yakiriwe anagirana ibiganiro n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Ghana, Maj Gen William Agyapong.
Igisirikare cy’u Rwanda cyatangaje ko ba Jenerali bombi “baganiriye ku buryo bwo gushimangira ubufatanye busanzweho mu bya gisirikare hagati ya GAF (Igisirikare cya Ghana) na RDF (Igisirikare cy’u Rwanda).”
Nyakarundi kuva ku wa Mbere ari i Accra muri Ghana, aho yitabiriye Inama y’Abagaba bakuru mu Ngabo zirwanira ku butaka muri Afurika (African Land Forces Summit -ALFS) iri kuhabera.
Ni inama yatangiye ku wa 07 Mata, ikaba igomba gusozwa kuri uyu wa Kane tariki ya 10 Mata.
Iyi nama yateguwe n’Ishami ry’Igisirikare cya Amerika muri Afurika n’Ingabo za Ghana, mu rwego rwo gusuzumira hamwe imbogamizi zugarije umutekano.

