Umwami w’Ubwongereza n’Umwamikazi basuye Papa Francis warumaze igihe arwaye
Umwami w’u Bwongereza Charles III n’Umwamikazi Camilla basuye banagirana ibiganiro byihariye n’Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi, Papa Francis i Vatican, aho yabifurije isabukuru nziza y’imyaka 20 bamaze bashyingiranywe.
Itangazo ryasohowe n’Ingoro y’Ubwami bw’u Bwongereza, Buckingham, rivuga ko Umwami n’Umwamikazi bagiranye ibihe byiza na Papa Francis.
Rigira ati “Bishimiye kwakirwa na Papa Francis ndetse no kugira amahirwe yo kwifurizwa isabukuru nawe.”
Ni uruzinduko Umwami w’Ubwongereza Charles III n’Umwamikazi Camilla basuye mu buryo bwihariye Papa Francis warumaze igihe arwaye abifuriza isabukuru y’imyaka 20 ishize bakoze ubukwe ikaba yahuriranye n’imyaka ine ishize Umwami Philip atanze.
Aba bahuriye ahitwa Casa Santa Marta i Vatikani, aho Papa amaze ibyumweru birenga bibiri yakirira abantu batandukanye nyuma yo kuva mu bitaro bya Gemelli.
Uruzinduko rw’Umwami Charles III mu Butaliyani rugamije gusura Papa Francis rwatangajwe bwa mbere muri Gashyantare 2025, ariko ntirwakunda kubera uburwayi.
Ku wa 22 Gashyantare 2025, Vatican yatangaje ko Papa Francis ari mu bihe bikomeye nyuma y’indwara y’ubuhumekero yamufashe. Nyuma y’igihe ari mu bitaro yaje gukira, asubira mu rugo.
