AMATEKA

Kwibuka31: Kigarama yibutse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 hatahwa inzu 5 z’abatishoboye bayirokotse

Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro wibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, hatangwa n’inzu ku bantu batishoboye barokotse Jenoside batagiraga aho bakiga umusaya.

Advertisements

Ni mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi, cyabaye kuwa 10 Mata 2025, ubwo imiryango y’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe inzu eshanu basaniwe harimo n’indi imwe yubatswe iherewe hasi.

Ni igikorwa cyakozwe ku bufatanye n’umuryango witwa Upendo wa Mungu ubarizwa mu Itorero rya ADEPR-Karugira iherereye mu Murenge wa Kigarama.

Nk’uko byasobanuwe n’umushumba wa ADEPR-Karugira, Karangwa Alphonse avuga ko igikorwa cyo gutanga inzu ku bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi byaturutse ku busabe bw’Umurenge wa Kigarama wabasabye ko babafasha mu gikorwa cyo kubakira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basigaye baba mu nzu zitameze neza.

Yagize ati “Twatanze inzu uyu munsi zigera kuri eshanu biturutse ku busabe bw’Umurenge wa Kigarama watwegereye udusaba ko twagira icyo dukora ku bantu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bari batujwe nabi, hanyuma natwe tubona ko bikwiriye, tubikora dufatanyije n’umuryango wacu wa Upendo wa Mungu ubarizwa mu Itorero rya ADEPR, tubasha gusana inzu enye ndetse twubaka n’indi tuyihereye hasi kugeza izamuwe ikaba yatashywe.”

Pasiteri Karangwa avuga ko iyo nzu babashije kubaka yabatwaye arenga miliyoni 14 y’amafaranga y’u Rwanda, biturutse mu bushobozi bw’abagize umuryango Upendo wa Mungu ubarizwa mu Itorero rye ugizwe n’abantu barenga 80. Gusa ibikorwa byose birimo no gusana bikaba byaratwaye asaga miliyoni 33 Frw, aho avuga ko byose byakozwe biturutse mu bushobozi bwabo, nta bandi baterankunga bafite ariko kubera uburyo batojwe n’ubuyobozi bwiza bw’igihugu bwo kwishakamo ibisubizo n’ubushobozi byatumye bakora ibikorwa byo gufasha abatishoboye mu kwiteza imbere.

Umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi wubakiwe inzu witwa Mukarubibi Clementine, utuye mu Mudugudu wa Rutoki, Akagari ka Karugira, Umurenge wa Kigarama wo mu Karere ka Kicukiro yagize ati “Ni njyewe wubakiwe inzu ubu navuga ko ari akabando k’iminsi… Ubusanzwe ahangaha hari itongo mugihe cya Jenoside… Mu by’ukuri ndumva bindenze ndashimira cyane Upendo wa Mungu kuko n’Imana yabatwoherereje. Icyo nabifuriza ni ugukomeza kugira ubutwari n’urukundo, tugiye kubaho ubuzima bwiza birushijeho kandi turizera ko iy’inzu izagira byinshi idufashamo mugihe kiri imbere.”

Mutanguha Clement, Perezida wa IBUKA mu  Murenge wa Kigarama, yavuze ko imiryango 5 itishoboye yasaniwe inzu ariko ko hari indi itarabona aho ikinga umusaya, agasaba inzego z’Akarere kureba niba mu bisigara bihari hatakubakirwamo iyo miryango.

Umuryango uharanira inyungu z’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ‘IBUKA’ uvuga ko hari abagenerwabikorwa bahawe amazi abandi bafite ubumuga bubakirwa inzira ziborohereza kugera aho bataha.

N’ubwo bimeze bityo, Perezida wa IBUKA muri Kigarama, agaragaza ko hari imiryango itarabona aho ikinga umusaya mu myaka 31 ishize kandi nayo ikwiriye kwitabwaho.

Yagize ati: “Abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri uyu Murenge wa Kigarama hari abagifite ibibazo by’imibereho mibi n’abandi badafite aho bakinga umusaya, bityo tugasaba ko na bo babonerwa aho bikinga.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigarama, Umubyeyi Mediatrice, yavuze ko inzu zasaniwe abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi zizabafasha mu mibereho ya buri munsi no kongera kwiyubaka muri rusange.

Yagize ati: “Dufite indi nzu yasaniwe umukecuru wapfakajwe na Jenoside na yo izajya imufasha mu mibereho ye kuko na we azajya ayikodesha ikamwunganira mu buzima bwa buri munsi.”

Ni igikorwa kandi cyo Kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi cyakomereje ku Mwanukunda ahakomereje umugoroba w’ikiriyo, aho icyo gikorwa n’ubundi cyitabiriwe n’abayobozi batandukanye mu nzego z’Igihugu zirimo iz’ishinzwe umutekano, abahagarariye amadini n’amatorero, abaturage bo mu Murenge wa Kigarama n’abandi batandukanye ku bwinshi.

Mu Murenge wa Kigarama hatashywe inzu z’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi barimo Gitifu w’Umurenge wa Kigarama ni umwe mu batashye ku mugaragaro icyo gikorwa
Inzu yubatswe iherewe hasi kugeza irangiye
Inzu zasaniwe abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigarama zatwaye asaga miliyoni 33 Frw
Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kigarama bavuga ko ubuzima bugiye kurushaho kuba bwiza

Christian

Recent Posts

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

2 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

2 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

3 months ago

Niyo Bosco yambitse impeta inkumi bagiye kurushinga (Amafoto)

Umuhanzi Niyo Bosco yambitse impeta umukunzi we Mukamisha Irene biyemeje kurushinga mu minsi iri imbere.…

3 months ago

Dosiye ya Kalisa Adolophe wari Umunyamabanga wa FERWAFA yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Urwego ry’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangaje ko dosiye ya Kalisa Adolophe uzwi cyane ku izina rya…

3 months ago

Abakozi babiri ba FERWAFA bafunzwe

Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, ruri gukora iperereza ku kuri…

3 months ago