POLITIKE

Zelensky yasabye Donald Trump gusura igihugu cye mbere y’uko ajya mu Burusiya

Umukuru w’igihugu cya Ukraine, Volodymyr Zelensky, yasabye Donald Trump kubanza gusura Ukraine mbere yo kugira amasezerano asinyana n’u Burusiya agamije guhagarika intambara.

Advertisements

Ibi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo yo muri Amerika CBS mu kiganiro cyayo kizwi cyane nka ‘60 Minutes’.

Zelensky yasabye Trump kuzafata umwanya agasura Ukraine akareba uko abasivile bajujubijwe n’intambara.

Ati “Mbere y’uko ugira umwanzuro ufata, ibiganiro ibyo aribyo byose uzabanze uze gusura abaturage, ingabo, ibitaro, insengero, abana bakomeretse n’abapfuye.”

Iki kiganiro yagiranye na CBS cyabaye mbere y’igitero u Burusiya bwagabye mu Mujyi wa Sumy muri Ukraine, gihitana abantu 34 barimo abana babiri na ho abandi 117 barakomereka.

Trump yavuze ko iki gitero ari agahomamunwa na ho Friedrich Merz uzaba Chancelier w’u Budage ashinja u Burusiya gukora ibyaha by’intambara kubera.

Ntacyo u Burusiya bwatangaje kuri iki gitero, nubwo bivugwa ko ingabo zabwo ziri hafi y’umupaka ziteguye intambara.

BBC yanditse ko hagitegerejwe kureba niba Trump azubahiriza ubusabe bwa Zelensky cyangwa azakomeza gahunda ye.

Christian

Recent Posts

Umushyitsi yasuye Neg G the General apfira mu rugo rwe

Umugabo w’imyaka 30 wari wasuye umuhanzi akaba n’utunganya umuziki, Ngenzi Serge uzwi nka Neg G…

7 hours ago

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije #Kwibuka32

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije ibikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 32…

3 days ago

Aimée Beauté Mushashi yasezeranye mu murenge

Aimée Beauté Mushashi wamamaye ku bitangazamakuru bitandukanye bikomeye mu Rwanda, asoma amakuru kuri televiziyo yasezeranye…

1 month ago

Ingabire Marie Immaculeé wayoboraga TIR yitabye Imana

Umuyobozi Mukuru wa Transparency International Rwanda, Ingabire Marie Immnaculeé yitabye Imana mu gitondo cyo kuri…

6 months ago

Perezida Kagame yahawe Umudali w’Indashyikirwa mu mukino w’Amagare

Ishyirahamwe ry’Imikino yo Gusiganwa ku Magare (UCI), ryahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa…

6 months ago

BK Arena izatangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku nshuro ya mbere itangiriye imbere mu nyubako

Inyubako y’imikino n’imyidagaduro ya BK Arena igiye gukora amateka yo gutangiriramo Shampiyona y’Isi y’Amagare ku…

7 months ago